Imyidagaduro

Nduwimana Jean Paul ‘Noopja’ ahagarariye Trace East Africa

Nduwimana Jean Paul wamenyekanye ku izina rya Noopja mu muziki akaba n’umuyobozi wa Studio ikora umuziki ya Country Records yatangaje ko agiye kuba uhagarariye televiziyo ya Trace East Africa mu Rwanda.

Noopja ahagarariye Trace East Africa mu Rwanda

Noopja yamenyekanye mu myidagaduro yo mu Rwanda ubwo yakoraga indirimbo yitwa ‘Urabeho ndagiye’ yavugaga ku musore wanduye Sida ari gusezera ku nshuti ze kubera ubwo burwayi.

Nyuma yaje gusubika umuziki ariko aguma kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro ubwo yashingaga Studio ya Country Records ubu iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda kubera aba Producers bahanyuze barimo, Iyzo, Neaz Beat na Element uriyo ubu.

Uretse Studio yaje gushinga na Radio yitwa Country Fm ikorera mu karere ka Rusizi aho avuka.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko yagizwe ambasaderi wa Televiziyo ikomeye ya Trace ariko mu ishami rya  Afurika y’Iburasiraziba.

Ati “Amakuru meza! Kuva taliki ya 10 Mutarama 2023, mpagarariye Trace East Africa mu Rwanda, andi makuru menshi kuri ibi nzayabamenyesha vuba.”

Noopja afite igitangazamakuru na Studio bya Country

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button