Ndoli Tresol, impano nshya mu muziki Nyarwanda ufashwa na Judy Entertainment yashinzwe na Judith Niyoyizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.
Ku wa 25 Ukuboza 2022 nibwo Judith Niyoyizera yatangaje ko yashinze Judy Entertainment inzu ifasha abahanzi mu bya muzika.
Ku ikubitiro yahise asinyisha Ndoli Tresol umunyempano witezweho byinshi mu ruganda rwa muzika Nyarwanda.
Indirimbo ya mbere uyu muhanzi yakoreye muri Judy Entertainment yitwa “Ndashima” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Sano mu gihe amashusho yatunganyijwe na Harris.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye na Judith Niyoyizera yatangaje ko Ndoli Tresol usanzwe aririmba muri Korali bamubonyemo impano idasanzwe Isi ikwiriye kumenya.
Ati “Afite impano Isi ikwiriye kumenya kandi integoza Judy Entertainment ni ugushyira hanze no kumenyekanisha impano zikizamuka.”
Avuga ko inzu yashinze yiyemeje kugaragaza impano u Rwanda rutari ruzi by’umwihariko zikagera no hanze yarwo.
Yakomeje avuga ko bateganya kumurika abandi bahanzi nk’umusanzu we mu gushyira itafari ku muziki nyarwanda.
Yabwiye UMUSEKE ko nawe yitegura gushyira hanze indirimbo nyinshi n’abahanzi batandukanye nyuma y’iyo aherutse gukorana n’uwitwa Musbe.
Yasabye abakunzi b’umuziki gushyigikira uyu muhanzi by’umwihariko bareba iyi ndirimbo ku muyoboro wa Youtube wa Judy Entertainment.
Reba indirimbo Ndashima ya Ndoli Tresol
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW