ImikinoInkuru Nyamukuru

Ndekwe Félix yasinyiye Rayon Sports

Uko iminsi yicuma, ni ko ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugaragara ku isoko ry’igura n’igurisha. Umukinnyi wari ugezweho ni uwo hagati ujyana imipira mu busatirizi.

Ndekwe Félix yasomye umwenda wa Rayon Sports mu kwerekana ibyishimo afite

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyishije Ndekwe Félix, amasezerano y’imyaka ibiri imukuye muri AS Kigali FC.

Uyu musore yageze muri AS Kigali mu 2019 avuye muri Gasogi United. Ni umukinnyi wafashije ikipe avuyemo muri shampiyon y’umwaka ushize.

Ndekwe yaciye muri Marines FC, mu makipe y’abato ya Kiyovu Sports. Aheruka guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ndekwe [ubanza ibumoso mu bahagaze] yajyaga abanzamo muri AS Kigali
Perezida wa Rayon Sports, niwe ukomeje kwigurira abakinnyi
Ndekwe Félix yasinye amasezerano azamugeza mu 2024

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button