Inkuru NyamukuruUbukungu

Mushikiwabo yasabye abikorera gushora imari mu bihugu bigize OIF

Mu biganiro ku bucuruzi, ishoramari n’ubukungu biri kubera i Kigali, abashoramari na ba rwiyemezamirimo basaga 100 bo hanze y’u Rwanda n’abo mu Rwanda basaga 200 basabwe kubyaza umusaruro amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari muri uyu muryango.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku rurimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo yavuze ko hari amahirwe menshi mu bihugu bigize umuryango wa Francophonie agomba kubyazwa umusaruro.

Ni mu rwego rw’ubutumwa bugamije iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi mu muryango wa Francophonie.

Muri ubu butumwa sosiyete z’ubucuruzi zisaga 70 zo mu bihugu bisaga 20 byo muri Francophonie ni zo zihagarariwe ndetse ku munsi wa kabiri w’ubu butumwa amasezerano y’ubufatanye atatu akaba aza gusinywa hagati ya zimwe muri izo sosiyete na sosiyete zo mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane.

Louise Mushikiwabo avuga ko muri iki gihe uyu muryango ushyize imbere iterambere ry’ubucuruzi n’ubuhahirane mu bihugu binyamuryango kuko amahirwe ari menshi dore ko isoko ry’abatuye uyu muryango gusa basaga miliyoni 320 kandi bakaba bakomeje kwiyongera.

Abitabiriye ibi biganiro baneretswe amahirwe yo gushora imari mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button