AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Mushiki wa Kabila yashinje u Rwanda kudurumbanya umutekano wa Congo

Mushiki w’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko Congo ishaka kubanira neza u Rwanda, ariko ko umutwe wa M23 ukomeje kuba kidobya mu mibanire y’ibihugu byombi, ashimangira ko u Rwanda rufasha uwo mutwe.

Mushiki w’Uwahoze ari Perezida wa Congo yavuze ko M23 ikomeje kuba kidobya ku mubano wa Congo n’uRwanda

Ubwo yari muri Afurika y’Epfo mu nteko y’Abadepite b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Jaynet Kabila yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeje kugaragaramo igitotsi.

Uyu mudepite yasobanuye ko FDLR ari umuzi w’ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi, kuva UN yasaba Zaire (Congo) kwakira impunzi z’Abanyarwanda zahunze mu 1994.

Mushiki wa Kabila avuga ko nyuma y’uko bakoze (Se Desire Kabila) intambara yo kubohora igihugu agafata ubutegetsi, nyuma y’umwaka umwe n’amezi atatu, hahise havuka inyeshyamba (1998) zitwa RCD Goma.

Ati “Zari zishyigikiwe n’u Rwanda, nyuma y’imyaka itatu tariki 16 Mutarama, 2001, Muzehe Laurent Desire Kabila yarishwe.”

Jaynet Kabila yasobanuye ko Perezida Joseph Kabila wari ugiye ku butegetsi, yemeye kuganira n’inyeshyamba za RCD Goma ndetse n’abandi Banyekongo bose.

Yavuze ko kuva mu 1998 kugera muri 2003, RCD Goma yafashe Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, ifashijwe n’u Rwanda, muri iyo myaka itanu ngo ntiyabashije kurandura FDLR.

Ati “Ni Abajenosideri nk’uko babita ariko ni Abanyarwanda, ariko ntibabashije kubarandura aho ngaho, kugeza n’ubu. Niba bo batarabikoze muri icyo gihe barafashe ubutaka bwacu, kuki tubivuga ubu?”

Mushiki wa Perezida Kabila akavuga ko ikibazo kiri aho.

Yavuze ko Congo yagize ubutegetsi bufite Perezida wungirijwe na ba Visi Perezida bane, kugira ngo ishakishe amahoro.

Ati ”M23 tuvuga ubu yaratsinzwe, isinya masezerano ko itazongera kubura intwaro, ko izagira umusanzu mu gushaka amahoro, no muri politiki mu gihugu cyabo, ubu turavuga M23 itabagaho mu myaka 8 ishize, kandi dufite raporo ya UN ivuga ko bafashwa n’u Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Ni byo dufite imitwe yitwaje intwaro 120, ariko si cyo kibazo, ikibazo gikomeye ni M23 iterwa inkunga n’abaturanyi bacu, u Rwanda.”

Jaynet Kabila avuga ko u Rwanda na Congo bigomba kubana kuko bitashoboka kwimura igihugu kimwe ngo kijye kure y’ikindi, akemeza ko kuba FDLR ari Abanyarwanda, “yumva ko habaho intambwe yo kuganira na bo” kuko nubwo bakorera ku butaka bwa Congo atari Abanye-Congo.

Ati “Igisubizo si ukuvuga ngo Congo iganire na M23, na bo bakeneye kuvugana na FDLR, bakava mu gihugu cyacu. Dufite abaturanyi 9 ariko dufitanye ikibazo n’u Rwanda, tugomba kubana, ntitwakwimura u Rwanda, ntitwanakwimura Congo, bityo reka dutere intambwe turebe umuti urambye, kuko Congo yarababaye bihagije, ntifitanye ikibazo n’Abanyarwanda, ikibazo kiri ku butegetsi.”

U Rwanda rwo rwakunze kuvuga kenshi ko rudashyigikira inyeshyamba za M23, ahubwo rugashinja ubutegetsi bwa Congo kuba bufasha inyeshyamba za FDLR zigizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ingabo za Congo, FARDC zikaba zishinjwa gukorana na bo ku rugamba.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Ashinje u Rwanda ubu arubeshyera aliko igihe rwafashaga se kugera kubutegetsi ntiyaruvuze iyu muryango niko ubwenge bwabo bumeze yaba we yaba musaza we yaba se nindashima inda yarenze yali kumenya ko mbere ntahantu bali bazwi ntabwo Congo yigeze itsinda M23 bajye bareka kwirarira

  2. Ariko sindabona umuntu numwe mu bayobozi ba congo ufite ubwenge bukora! Bose wagirango babanza kubaformata. Iyo atinyuka kubeshya ko Congo yatsinze M23 aba ashaka kuvuga iki? M23 yatsinzwe na brigade special ya UN(ibihugu by’umuryango w’abibumbye) Congo icyo gihe bari abafana n’indorerezi.

  3. kaka ibyo uvuga nibyo, igihugu cyose kibura uwagitukura ngo avuge ibintu biribyo?uwo mu maman nawe ubwo araje da, ngo urwanda ruganire na FDRL?mwatirekuye se?Murwanirwe nande se?ubundi urwanda ntirwanze ko abo ba FDRL bataha singombwa ko banaganira, kuko utashye yakirwa neza, agasubizwa mubuzima busanzwe, ariko mwe mwanze kwakira M23 kandi president yari yarabasezeranije ko bazahura akagira ibyo abemerera, none ngo iki?unva maman jaynet niwunva ko uzicara hariya uri wishyiramo urwanda ntamahoro uzagira, aba congomani nubwo uri kubeshya ngo wunva twabana neza, urabeshya ba nde se?Mwicara mutukana, imihoro mwarayityaje, namwe mwahindutse interahamwe reka muzikunde, nuko mufite icyo mubashakaho, gusa bizabagaruka.naho ibndi byose kora icyakujyanye naho inzangano mufitiye u rwanda muzarwitura ryari?Rwo ruratuje ariko nimukomeza kurukora mu jisho, nakanya gato nko guhumbya ubundi mukibura.mwicara muvuga uganda-rwanda-m23, mwarebye ibibareba mukabana neza nibindi bihugu ko nta wigira?ubu aba congomani bari mu rwanda hari uwabakozeho?Nuko bananiwe se?Ariko kubera ubwenge abanyarwanda bafite bo kunvako babana naburi wese, rwose nibibereho neza.mugabanye ubugome, ubwenge buke mugaruke ibuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button