Musenyeri Servilien Nzakamwita uri mu kiruhuko cy’izabukuru asaba ko umuryango ukwiriye kurindwa ibyonnyi mu rwego rwo kurengera no kubungabunga uburenganzira bw’umwana kuko umuryango ari nk’igisabo kandi ntawutera ibuye aho yakijishe.
Ni ibikubiye mu butumwa yahaye abitabiriye inama ku muryango ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango utekanye, ishingiro mu kurandura ikibazo cy’abana bo mu muhanda”.
Ni inama yabaye kuri uyu wa 27 Nzeri 2022 yateguwe n’umuryango CECYDAR washinzwe na Sipiriyani Rugamba n’umufasha we Daphrose Rugamba, yahuje abantu b’ingeri zitandukanye bagira uruhare ku mwana n’umwuryango.
Yateguwe nyuma yo kubona ibibazo uruhuri bizitiye umuryango nyarwanda bikururira abana mu buzima bwo mu muhanda, yahujwe n’ibikorwa by’ukwezi ko kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango CECYDAR umaze wita ku buzima bw’abana bo mu muhanda.
Muri iyi nama hagaragajwe impamvu zirimo amakimbirane mu muryango, guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi, ubukene n’ihungabana rifite inkomoko nyinshi, biri mu bikurura abana kw’ishora mu buzima bugoye bwo ku muhanda.
Hagaragajwe kandi ko hari abantu bashinga ingo batabyiteguye, gatanya zatunzwe urutoki nk’umwanzuro w’ubusharire uzonga abana bakishora mu biyobyabwenge no kuva mu muryango.
Patrick Nimubona umuyobozi w’umuryango CECYDAR yagaragaje ko imyumvire ikiri hasi muri bamwe mu babyeyi ifatwa nk’imbogamizi aho bigoranye gutoza abana indangagaciro.
Yagize ati “Ikintu cya mbere ni uguhindura imyumvire kureba iyo miryango ibana mu makimbirane ikabasha kuyavamo, kubaka ubushobozi bw’umuryango haba mu buryo bw’imitekerereze n’ubukungu.”
Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2021, abana 147 barimo gufashwa muri gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato naho 149 bari gufashwa muri gahunda ya nyuma y’amasomo.
Nimubona yagaragaje ko kuva mu 1992 CECYDAR imaze kugorora abana bo mu muhanda barenga 5215, kongerera ubushobozi ingo 870 no kubaka inzu 28 z’imiryango itishoboye.
Musenyeri Nzakamwita Seriviliyani yakomoje ku gisobanuro cy’umuryango avuga ko ari irembo abantu banyuramo baza ku isi, ukaba kandi ishuri ry’ubumuntu no kubana n’abandi kugirango bafatanye urugendo rw’ubuzima kandi ukaba n’ipfundo ry’ubumuntu.
Yavuze ko umugabo ari umutware, umugore akaba umutima w’urugo naho abana bakaba ibyishimo by’ababyeyi ko iyo ubayemo intonganya ingaruka zigera no ku gihugu.
Ati “Urugo ni ingoro y’ibanze ya Kiliziya, Yezu yashimangiye ko umuryango ushingiye ku gushyingirwa gutagatifu nk’ubumwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe, ubumwe bwashatswe n’Imana, ni ishusho n’ikimenyetso gihoraho cy’umubano utajegajega uhuza abantu n’Imana.”
Avuga ko urugo rufite inshingano zo kugaragaza ishusho y’Imana kuko ari ho umuntu yigira kubaho nk’umuntu yuzuye no gufatanya nabo urugendo rw’ubuzima bigafatira ku mibanire myiza hagati y’abana n’ababyeyi.
Ati “Umuryango si igihangano cy’abantu, umugabo n’umugore agaciro bahana kagaragaza agaciro Imana yahaye umuntu kandi ibikorwa byabo bikaba ibyo gufatanya n’Imana mu gutanga ubuzima no kububungabunga.”
Musenyeri Nzakamwita avuga ko kuba Rugamba Sipiriyani n’umugore we barabaye Intwararumuri mu kubaka umuryango mwiza no kurengera abana, muri iki gihe Abanyarwanda benshi bakagombye kubafatiraho urugero rwo kubaka umuryango mwiza.
Yagaragaje ko umugabo n’umugore babanye mu rukundo mu isakaramentu bahabwa harimo kugaragaza urukundo Imana ikunda abantu kandi ko Imana yifuje ko rugaragara mu rugo.
Ati “Urugo rufite inshingano zo kugaragaza Imana mu bantu yo ducyesha kubaho, umuryango uzi Imana ntubamo amakimbirane, uturuka ku Mana niwo ubwayo yawuremye.”
Yasabye ko Leta yashyiraho ibibuga by’imikino no kwidagadura kuko bifasha abana kubaho neza no gukuza Impano zabo no kubarinda ubuzererezi, asaba ko buri Kagari na Paruwasi bagira ikibuga cy’imikino.
Madamu Nadine Umutoni, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana mu Rwanda (NCDA) yagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze basanze abana bishora mu muhanda bakomoka ku babyeyi bicuruza bazwi nk’indaya n’abavuka mu miryango ituzuza inshingano za kibyeyi.
Muri aba babyeyi harimo abo mu miryango ikennye ndetse n’abo mu miryango yishoboye aho abana bo mu bakire bishora mu biyobyabwenge bikaze kubera kutagira ababitaho bihagije.
Yagize ati “Umwana aramutse abaye mu muryango mwiza ahabwa ibyangombwa byose ntabwo yajya u muhanda, hari ibibazo by’amakimbirane akigaragara mu miryango imwe n’imwe, kujya mu muhanda bituruka mu miryango nk’iyo.”
Madamu Umutoni yavuze ko mu gihe haba ubufatanye buhamye bw’ababyeyi, abanyamadini n’ubuyobozi bwite bwa Leta ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyaranduka burundu.
Ikibazo cy’abana bo ku muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kikaba kikigaragara mu bice binyuranye mu Rwanda, cyane cyane mu Mijyi.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Musenyeli aratanga umuti utariwo.Abashakanye ku isi yose,abenshi babana nabi.Ikindi kandi,bamwe ni abakene.Niho ikibazo cy’ubuzererezi mu bana gituruka.Isi ifite ibibazo byinshi cyane:Ubukene,intambara,akarengane,ubusambanyi,indwara,urupfu,etc…Umuti uzaba uwuhe?Musenyeli yali akwiriye kwereka abantu igisubizo dusanga muli bible,aho gutanga umuti udashoboka.Muli Daniel 2:44,havuga ko Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo.Nibwo buzakuraho ibibazo byose ku isi,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Kandi izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Bizaba ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje cyane.
@ barame
None se igihe ibyo wanditse bitaraba abantu bicare bategereze icyo gihe?🤭
Simbujije ko abantu nkawe mwigisha ibyo mwemera, ariko mujye munibuka ko turi / tukiri ku isi!
Ibisubizo uriya Musenyeri avuga ni ibyo ku isi kuko niho ibibazo biri🤔
@ John,ikibazo nuko abitwa ko ari “abihaye Imana” cyangwa “abakozi b’Imana”,nta na rimwe bigisha ko ibibazo isi ifite byose “bizakemurwa n’ubwami bw’Imana”.Bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Urugero,Musenyeli mu byo yavuze byose,nta na hamwe yeretse abantu uwo muti rukumbi.Buli gihe,Yezu yigishaga Ubwami bw’Imana ko ariwo muti w’ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu buri gihe yadusabaga “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana (Matayo 6:33).Ukeka ko Yezu yari ananiwe kubaka Ibitaro n’Amashuli??? Ariko yabonaga atariwo muti nyawo w’indwara n’urupfu.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Yezu niwe Imana izaha ubutegetsi bw’isi yose.Hagati aho,Yezu yavuze ko Umutware w’isi ari Shitani (Yohana 12:31).Niwe utuma isi iba mbi.Niwe uyobora intambara,ubusambanyi,ruswa,ubujura,kwikubira,etc…bibera mu isi.Umukristu nyawe,yitandukanya n’abakora ibyo.