Habimana w’imyaka 25 arwariye mu Bitaro bya Kigali nyuma yo gusagarirwa n’imbogo ikamukomeretsa. Ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko ari kwitabwaho n’abaganga.
Nzamakuba Emmanuel, ni umubyeyi w’uyu mugabo w’umugore n’umwana bo mu Murenge wa Nyange ,Akagari ka Ninda,Umudugudu wa Kabara mu Karere ka Musanze.
Uyu yabwiye UMUSEKE ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2022, ahagana saa tanu z’ijoro, ubwo umwana we yari yagiye kurinda umurima w’ibirayi agamije gutesha imbogo ariko akaza gusagarirwa nayo.
Ubwo yarari mu murima, imbogo yaraje imutera ihembe ku kananwa maze abandi baratabara, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima.
Asobanurira umunyamakuru yagize ati “Imbogo yamusanze mu birayi yarari kurinda iramuhweza neza neza.Ntabwo yari wenyine na ruguru hari abandi, baratabaza ,bamuzana ari intere, duhita tumuzana ku bitaro.”
Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko aza kujyanwa ku Bitaro bya Kigali(CHUK).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda,Tuyishimire Mediatrice, yabwiye UMUSEKE ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko imbogo zikomeza konera abaturage no kubasagarira.
Yagize ati “Ingamba ziba zihari ni izo gukomeza gushyiraho urukuta rutandukanya Pariki y’ibirunga n’imirima y’abaturage ariko urwo rukuta rushyirwaho ntabwo ruba rufite ubudahangarwa ku buryo izo mbogo zitarusimbuka.Ni ugukomeza gusanasana.”
Uyu muyobozi yatangaje ko uyu muturage ari gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bangirijwe n’imbogo.
Yagize ati”Umuryango we waregerewe, uraganirizwa kuko iyo bigenze gutyo ugomba gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bantu baba bangirijwe n’imbogo yaba afite ubwishingizi mu kwivuza cyangwa atabufite bagomba kumuvura.”
Si ubwa mbere humvikanye inkuru z’abaturage baturiye pariki y’ibirunga basagarirwa n’imbogo bityo icyifuzo cyabo ni uko yazitirwa hadakoreshejwe urukuta rw’amabuye.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Yampayi inka.
Dore imbogo dore umuturage ngo ntazi kuyitandukanya ni inka