Imyidagaduro

Munezero Aline uzwi nka ‘Bijoux’ muri Bamenya yibarutse ubuheta

Munezero Aline uzwi ku izina rya Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu nyuma yo gukora ubukwe n’umuhanzi Lionel Sentore ariko bakaza gutandukana.

Munezero Aline Bijoux yibarutse ubuheta

Bijoux na Lionel Sentore bakoze ubukwe taliki ya 8 Mutarama 2022, ibirori byabereye mu mujyi wa Kigali ahitwa Golden Garden ku I Rebero.

Munezero Aline nyuma yo gukora ubukwe, hanze hakomeje kuza ibihuha bivuga ko yatandukanye na Sentore gusa bombi bakajya bitana bamwana kuri aya makuru.

Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko hashize n’igihe kitari gito bombi batandukanye. Umugabo asubira gutura mu Bubiligi aho yari asanzwe aba na Bijoux asubira kuba ku babyeyi.

Ikindi ni uko Bijoux yaje kubona undi mukunzi bakiri na kumwe magingo aya. Nta gihindutse muri uyu mwaka bashobora no kuzatangaza ibindi birori mu nshuti n’umuryango agasezerana n’uyu mukunzi mushya atarerekana mu ruhame.

Ku munsi watambutse Taliki ya 18 Mutarama 2023. Bijoux abinyujije kuri Instagram ye yaciye amarenga avuga ko uwo bari gukundana ubu ari umusore umwumva cyane mu rukundo.

Yashyizeho ifoto bombi bafatanye mu kiganza ati “Uzakundane n’umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe.”

Nyuma y’ibi Bijoux yaganiriye na UMUSEKE tumubaza ku makuru yo kubyara arayatwemerera.

Ati “Nibyo nibarutse gusa ikibazo ni uko hari aba batangaza ibintu batazi gusa nabyaye umwana w’umuhungu.”

Bijoux uyu ni umwana wa kabiri yibarutse nyuma y’undi yabyaranye n’umunyamakuru uzwi nka Moustapha Kiddo.

Umwaka ushize nibwo yakoze ubukwe na Lionel Sentore
Amakuru yizewe UMUSEKE ufite ni uko aba bamaze gutandukana dore ko batigeze basezerana mu mategeko

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button