Andi makuruInkuru Nyamukuru

Munanira II: Bahangayikishijwe n’abajura bitwaza intwaro gakondo

Uko iminsi yicuma, ni ko abajura bagenda biyongera, ahanini biterwa n’ubushomeri bwiyongereye mu rubyiruko.

Kuri Café de Nyakabanda basize bahamenaguriye amacupa y’ibikangisho

Mu Akagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda, hakomeje guturuka abajura b’insoresore ziza kwambura abaturage bo muri ako Kagari n’abo mu Akagari ka Rwezamenyo mu Murenge wa Rwezamenyo.

Ni abajura baza mu bihe butandukanye kandi bakaza ku manywa y’ihangu bitwaje ibyuma, imipanga, amabuye n’amacupa ku buryo uwo bagezeho agira ubwoba akabaha ibyo bifuza we agakiza ubuzima.

Abaganiriye na UMUSEKE ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, bavuze ko aba bajura baje ahazwi nka Café de Nyakabanda mu ma Saa Kumi n’ebyiri z’ijoro, bakambura telefone igendanwa umukobwa wari uhagaze ku cyapa ateze imodoka, maze abari aho bose bakwira imishwaro ndetse na saloon de coiffure ikorera kuri Café ihita ifunga kuko ba nyirayo batinyaga kugirirwa nabi n’ibyo bisambo.

Uwitwa Darius utanga serivise zo kubitsa no kubikuza amafaranga, yavuze ko aba bahungu baza bagera nko kuri barindwi kandi bakaza bahuranya uwo basanze.

Ati “Ubabonye nawe wakwiruka. Baza ari igikundi ku buryo iyo bakugezeho ubahereza ibyo bashaka barangiza bakiruka bakambuka basubira muri Munanira II.”

Yongeyeho ati “N’ubu mukanya bavuye bateragura amabuye, bambura umukobwa ndetse banamukubita ikintu mu rubavu hafi yo kumwica. Iyo baje hano twese turahunga.”

Undi witwa Abouba yagize ati “Baherutse kuza basanza abagenzi bari bategereje imodoka kugeza ubwo birutse. Icyo gihe nabwo bambuye telefone umukobwa bariruka. Iyo wibeshye ukabakurikira mu kizima bakugirira nabi.”

Amani nyiri saloon de coiffure iherereye kuri cyapa cya Café de Nyakabanda, nawe yahamije ko aba bajura bajya bahaza no ku manywa ku buryo iyo bababonye bihutira gukinga imiryango ngo hatagira ibyo bangiza.

Igikomeje kwibazwa, ni uburyo aba bajura baza gukora ibikorwa nk’ibi byo guhungabanya umutekano ariko ubuyobozi bugakomeza kuryumaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira II, Habimana Jules, yabwiye UMUSEKE ko agiye gutabaza inzego z’umutekano mu Murenge kugira ngo hakazwe umutekano w’aha hantu.

Ati “Mu minsi ishize abana bitwaraga muri ubwo buryo bari bafashwe. Ubwo rero sinzi ahantu icyo gikundi kindi cyaba giturutse. Ubwo ngiye kuvugana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi budukuriye barebe ukuntu bakazwa umutekano.”

Yongeyeho ati “Birumvikana iyo bafite ibintu nk’ibyo buri muntu agira ubwoba. Reka dukore ibishoboka dufatanye n’inzego z’umutekano tubashakishe. Urumva abantu bameze gutyo baba bananyweye Ibiyobyabwenge ntacyo batinya.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abajura bitwara gutya bakunda kugaragara mu Midugudu ine yo muri aka Kagari, irimo Nkundumurimbo, Kamwiza, Kokobe na Mucyuranyana.

Mu minsi havuzwe abajura b’ahazwi nko muri Karabaye bambura abaturage ndetse bakabasaba umubare w’ibanga wabo kugira ngo bakure amafaranga kuri telefone.

Mbere y’uko inama ya CHOGM itangira, Unyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, nawe yavuze ko agace kitwa Karabaye hakunda kugaragaramo abajura ariko ashimangira ko bagiye kubakurikirana kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Yagize ati “Mu minsi yashize mbere ya CHOGM hari abo twafashe benshi tubajyana kwa Kabuga ariko ubu tugiye kongera kubashakisha tubashyikirize inzego zibishinzwe.”

Mu minsi ishize mu bice bitandukanye by’u Rwanda, humvikanye bamwe mu bajura bagiye biba bakanambura abaturage ndetse bakanabagirira nabi ariko hari n’ibisambo byagiye bihasiga ubuzima.

Bava muri Munanira II mu Mudugudu wa Nkundumurimbo bakambuka bajya kwambura abo muri Rwezamenyo ahazwi nko kuri Café de Nyakabanda
Iyo baje basiga buri wese yakutse umutima bitewe n’ibyo basiga bahakoze

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Ubwo se Crack down ntacyo yumvamo Koko!!nibagire vuba murako gace haboneke agahenge!abo baginga ntabwo baziko mu Rwanda kubuza abandi umudendezo ari icyaha rwose gikomeye!

  2. kurasa izo ngegera niwo muti abantu baza kumanwa ntibananira inzego zumutekano zibishobora na nijoro ibintu nkibi biratangaje kubyumva nubushobozo bwinzego zumutekano dufite ibaze kwambura kumanwa abantu bose bakiruka ahacururizwa hagafungwa mu Rwanda !! ndahamyako bipfira munzego zibanze zidakora zidatanga amakuru abantu bakwiye kujya batanga amakuru bakagira nubutwari bwo gutabarana abantu 7 ibyo bakwitwaza byose ntibananira abaturage bo mumidugudu 4.

  3. Abo bumva bari kwivuruguta mu kihe gihugu ra? Aho ntawabashutse ko Nyakabanda ari muri RDC? Hari abo twizeye bazagikemura!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button