Imikino

Mukura yatumije Inteko rusange ku nshuro ya Gatatu

Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sport et Loisir, bubicishije mu butumire bwahaye abanyamuryango b’iyi kipe,  bwongeye kubatumira mu nama y’Inteko Rusange izaba ku wa 17 Nzeri 2022.

Ubutumire mu nteko Rusange

Iyi nama biteganyijwe ko izabera muri Galileo Hotel mu cyumba cy’inama Saa ya yine za mu gitondo (10h00) ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 20022.

Ni nyuma yo kuyisubika inshuro ebyiri kubera kubura kw’abanyamuryango ku munsi wayo nyir’izina. Iya mbere yari yatumiwemo abanyamuryango hari ku wa 07 Kanama ariko barabura, indi itumizwa tariki 03 Nzeri ariko nayo yitabirwa n’abanyamuryango bake, iyi yatumijwe ni iya Gatatu.

Iyi kipe ibarizwa mu Akarere ka Huye ndetse inaterwa inkunga n’aka Karere, imaze iminsi mu bihano by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku isi [FIFA] bijyanye no kuyitegeka kwishyura abahoze ari abakozi bayo barimo uwahoze ari umutoza mukuru wayo ukomoka muri Algérie, Djilal Bahloul.

Uretse guhanirwa kwirukana umutoza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, haravugwa n’umukinnyi wayikiniraga Opoku Mensah ukomoka muri Ghana, bivugwa ko yareze iyi kipe kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo gushyirirwaho ibihano, Mukura irasabwa kwishyura miriyoni zirenga 50 Frw, itabikora ikaba itakwemererwa kugura umukinnyi n’umwe yaba uw’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Abenshi bakomeje kuvuga ko ay’umutoza bamaze kuyabona gusa nta makuru ya nyayo abyemeza arajya hanze.

Mukura VS ikomeje kujya habi kugeza uyu munsi ntakizere ifite cy’uko izakomeza gukina imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere. Ibi biri guterwa n’uko iyi kipe nta bakinnyi bahagije ifite kuko iri gukoresha 14 gusa bavamo 11 babanza mu kibuga.

Mukura VS ifite abakinnyi 14 gusa

RUKIMIRANA Trésor/UMUSEKE i Huye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button