Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir, bwemeje ko iyi kipe yamaze kwishyura ideni bwari bubereyemo uwahoze ari umutoza wayo, Djilali Bahloul watumye ihanwa na FIFA.
Mu 2020, ni bwo ikipe ya Mukura VS yatangaje Djilali Bahloul nk’umutoza mukuru w’iyi kipe ariko aza kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nyuma yo kwirukanwa, Djilali yahise agana inkiko za FIFA, ndetse Mukura VS itegekwa kumwishyura asaga miliyoni 45 Frw kandi itemerewe kugura abakinnyi mu gihe cyose itarishyura uyu mutoza.
Ibi byakomeje gukurikirana iyi kipe kugeza ubwo muri uyu mwaka yatangiranye shampiyona abakinnyi 14 gusa.
Amakuru meza aturuka i Huye, avuga ko ikipe ya Mukura yamaze kwishyura ideni ryose yari ifitiye Djilali, icyo itekereje ari uguhabwa uburenganzira na FIFA, ubundi ikinjiza abandi bakinnyi.
Ibi byatangajwe na perezida w’iyi kipe mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi, Maniriho Ndamage Jean Damascène.
Ati “Twagombaga gukora twarabikoze ubu igisigaye n’ubuvugizi mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) n’iryo ku isi (FIFA) bwo kuturekurira tukagura abakinnyi.”
Maniriho yakomeje ahamya ko gusubizwa bitazatinda kuko ibyo nka Mukura yagombaga gukora byose, byamaze gukorwa.
Ati “Mfite icyizere y’uko bizaba vuba hashoboka tukongera tukabona abakinnyi bahagije.”
Uyu muyobozi abajijwe niba hari abakinnyi baba baramaze kuganira, yasubije ko iyi kipe ititeguye kuzana amazina manini bitewe n’amikoro make ahari.
Ati “Gahunda yacu muri Mukura amazina akomeye ntayarimo ntanayo duteganya gusa abakinnyi barakomeye amazina ni yo atazwi.”
Iyi kipe yamaze kuganira n’abakinnyi barimo Mico Justin na Itangishaka Ibarhim wakiniraga Étincelles FC y’i Rubavu.
Opoku Mensah ntabwo yirukanywe muri Mukura VS.
Uyu muyobozi yahakanye ko ikipe yirukanye rutahizamu Opoku Mensah nk’uko byavuzwe, ndetse uyu mukinnyi ari we wasezeye ikipe ku mpamvu ze bwite.
Ati “Ikibazo cya Opoku cyimaze igihe kirekire ariko bitandukanye n’ibyo njya numva hanze mu banyamakuru bavuga ko twamwirukanye ntawe nijyeze nirukana niwe wasezeye atwandikira atubwira ko ahagaritse akazi.”
Avuga ko bajuririye icyemezo cya FIFA, kugira ngo ikipe irenganurwe.
Ati “Mu byo twahaniwe ntabyo tuzi kuko icyo tuzi ni cy’uko umukinnyi yiyirukanye.”
Uwari umuyobozi mukuru wa Mukura VS yarirukanywe!
Amakuru ava i Huye ahamya ko Gasana Jérôme wari Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, yamaze kwerekwa umuryango nyuma y’amakosa atandukanye yagiye akorwa nawe.
Gusa n’ubwo Gasana yamaze gutandukana n’iyi kipe, afitiwe amafaranga angana na miliyoni 10 Frw z’imishahara atahawe.
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye