Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Menya byimbitse imikorere ya ‘Drônes’ n’umusaruro zimaze gutanga

Indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa ‘Drônes’ umwanya munini zikoresha zijyanye inkingo n’imiti i Butaro ni iminota 50 gusa.

Drone ikoresha isegonda 1 muri metero 30

Mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo,  iy’Amajyaruguru n’iBurengerazuba izi ndege za Drones zikunze gukoreramo ahantu kure hazitwara iminota 50 gusa ni mu Bitaro bya Butaro byo mu Karere ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Iyo  Drônes zerekeje mu Bitaro bya Kibogora mu Kadere Karere ka Nyamasheke bitwara iminota 41 yonyine.

Zashaka kujyana imiti, amaraso, ibiryo by’abana inkingo z’abantu nizo amatungo iRubavu bikazitwara iminota 42.

Iyo zivuye ku kibuga cyazo giherereye mu Murenge wa Shyogwe zerekeje i Kabgayi ku Bitaro zikoresha iminota 10 kugenda no kugaruka.

Umukozi wa Zipline ushinzwe kwakira Commande Kamikazi Sandra avuga ko buri ndege yose igiye kuguruka, ihabwa amakuru y’icyerekezo igiye kuganamo, ubwoko bw’inkingo, imiti, amaraso, ibiryo by’abana itwaye ndetse n’iminota ikoresha kugenda no kugaruka.

Ati “Iyo twakiriye Commande tuyishyira mu mashini tugapakira ibyo bikoresho mu carton zigashyirwa mu ndege.”

Buri ndege yose iba irimo umutwaro wanditseho Code , iyo mibare na buri ndege ihagurutse byose bisigara mu mashini ibishinzwe kugira ngo babashe kugenzura imikorere y’indege n’ikibazo ishobora guhura nacyo mu Kirere.

Ati “Mbere byasabaga ko abaganga bakeneye guha amaraso abarwayi bayakeneye bafata abakozi n’imodoka bakajya kuyakura iKigali ubu iki kibazo cyarakemutse.”

Kamikazi yavuze ko iyo umuyaga wabaye mwinshi indege iri mu Kirere, ibibona ikanga gukomeza urugendo igahita ihindukira, bikabafasha gutegura indi iyisimbura.

Gusa uyu mukozi yavuze ko iki kibazo cy’umuyaga kidakunze kubaho kubera ko mu ikoranabuhanga baba barangije kubibona.

Yavuze ko iyo igize ikibazo cy’impuzanzira idahagije (Network ) yihutira kubimenyesha umukozi ubishinzwe akayifasha kugikemura mbere yuko batterie  yayo izima.

Mbere yuko Drone ifata ikirere ishyirwamo amakuru yose y’aho igiye kujya n’iminota ikoresha

Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Muhanga Kayiranga Calliope yabwiye UMUSEKE ko mbere yuko Leta y’u Rwanda ishyiraho ubu buryo bw’indege za drônes byabatwaraga amasaha 2 kugira ngo bageze inkingo z’amatungo mu Mirenge ya kure.

Kayiranga avuga ko usibye kuborohereza ku ngendo, hakenerwaga n’abakozi bavaga cyangwa bajyaga ku biro by’Akarere baje gupakira izo nkingo n’intanga z’ingurube aborozi babaga bakeneye.

Ati “Byasabaga abashinzwe ubworozi kubika inkingo mu bikoresho byabugenewe nabyo badafite hakaba ubwo izo nkingo n’intanga zitarwa amatungo zangirika.”

Uyu mukozi avuga ko byagabanyije n’amafaranga Leta yasohoraga arimo ay’abakozi babishinzwe n’amavuta yashyirwaga muri izo modoka zatwaraga ibyo bikoresho.

Ati “Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga cyadutwaraga iminsi 15 tujya mu Mirenge itandukanye, drônes zibikora ku buntu nta kiguzi Leta itanze.”

Kayiranga yatanze urugero rw’Umukozi umwe wabaga agiye muri iyi gahunda yo gukingira amatungo no gutera ingurube intanga, byasabaga ko arara, Leta ikamwishyura 36000 frw.

Zipline mu Karere ka Muhanga ifite ubushobozi bwo kurekura indege 28  zo mu bwoko bwa Drônes zikajya mu Bitaro bitandukanye, mu Bigo Nderabuzima no ku Biro by’Imirenge.

Kuva mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2022 kugeza muri Mutarama uyu mwaka wa 2023  inkingo n’intanga 79,231 bimaze guhabwa amatungo nizo Akarere ka Muhanga kegereje aborozi hifashishijwe  Drônes,  hatabariwemo imiti, amaraso n’ibiryo by’abana.

Hifashishwa umugozi mutoya kugira ngo Drone ibashe kururuka hasi.
Iyo yururutse abakozi ba Zipline batandukanya amababa bagakuramo na Batterie
Kayiranga Calliope avuga ko drones zagabanyije igihe abakozi bakoreshaga bajya mu Mirenge gukingira amatungo
Ububiko bw’imiti n’inkingo
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button