Umuhango wo kwizihiza umunsi w’umuganura ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Rongi.
Uyu munsi kandi wahuriranye n’ubukangurambaga inzego zashyize muri gahunda yo kwigisha Imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yemera gusezerana hubahirijwe amategeko.
Iyo miryango irimo abari bamaze imyaka babana muri ubu buryo bunyuranije n’amategeko agenga abashakanye mu Rwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald yavuze ko iyo imiryango ibanye muri ubu buryo bikurura amakimbirane bigatuma hari abikubira imitungo bikagira ingaruka mbi ku muryango wose.
Ati “Kubana mu buryo butemewe nk’ubwo aba bemeye gusezerana bari basanzwemo gutuma bamwe bacana inyuma, abandi ntibubahane bigakurira amakimbirane ashobora kuviramo bamwe kwicana.”
Nsengimana yavuze ko abagera kuri 32 bemeye bagiranye amasezerano y’ ivanga mutungo rusange, Umuryango umwe wiyemeza kuvanga umutungo muhahano.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wari Umushyitsi mukuru, yasabye imiryango yasezeranye kubana mu mahoro, kumenya kubabarirana mu gihe hari umwe wakosheje akemera gusaba imbabazi.
Ati “Ndabasaba kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora kuzana amakimbirane mu muryango kuko bigira ingaruka mbi ku muryango wose.”
Muri uyu munsi w’Umuganura kandi Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Imiryango 38 yabanaga mu makimbirane ikemera guhinduka ubu ikaba ibanye mu mahoro.
Kayitare n’abandi bayobozi bari kumwe baganuje abana, babaha indyo yuzuye mu rwego rwo kubatoza umuco wo kurwanya imirire mibi, banahabwa amata.
Kayitare yibukije abari aho akamaro k’Umuganura n’impamvu washyizweho, ababwira ko Umuganura uri mu bigize umuco w’abanyarwanda aho bamurikaga ibyo bejeje bakaganuza n’abatagize amahirwe yo kweza.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga
Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.