Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Igiti cyagwiriye umunyonzi n’abo yari ahetse

Igiti batemaga cyishe Umunyonzi gikomeretsa bikabije abandi bantu babiri yari ahetse.
Impanuka y’igiti yahitanye umunyonzi ikomeretsa 2 mu buryo bukabije

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza.

Umunyonzi witwa Hakorimana Florent yagwiriwe n’igiti ahita apfa, abantu babiri yari ahetse kibavuna amaguru.

Igiti batemaga saa kumi n’igice z’umugoroba cyagwiriye umunyonzi wari uhetse abagenzi babiri bavaga mu Mujyi wa Muhanga berekeza mu Mudugudu wa Musengo.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko abapolisi  bahagaritse ibinyabiziga byose byavaga mu Mujyi wa Muhanga n’uwa Kigali kugira ngo igiti batemaga kitabigwaho.

Gitifu w’Akagari ka Kivumu, Niyonsenga Déogratias avuga ko yahageze impanuka ikimara kuba, akavuga ko icyo giti batemaga cyari giteje umutekano mukeya kuko babonaga gishobora kugwa ku bakoresha umuhanda.

Niyonsenga avuga ko Ubuyobozi bwasabye ko gikurwaho kitarateza Impanuka.

Ati “Mu gihe cyo gukurwaho twasabye inzego z’umutekano ko zidufasha gukumira ibinyabiziga n’abanyamaguru bakoresha uyu muhanda barabihagarika.”

Yavuze ko umunyonzi igiti cyishe bamuhagaritse arakomeza aragenda, bagakeka ko yatinye guhagarara kugira ngo batamufatira igari kuko ryari rihetse abantu babiri kandi bitemewe.

Niyonsenga avuga ko nyakwigendera Hakorimana Florent n’abo yari ahetse bageze imbere y’icyo giti gihita kibagwaho.

Yavuze ko batabaye basanga umunyonzi yapfuye naho abagenzi yari ahetse bavunitse amaguru.

Gusa hari bamwe bavuga ko uwo munyonzi bamuhagaritse yarangije kugera ahabereye impanuka.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kivumu buvuga ko uwatemaga igiti ari mu maboko ya RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Rukundo Kevin na mugenzi we Tuyishimire Jean D’Amour  bakomerekejwe n’igiti mu buryo  bukabije  bajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kuvurwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru twasanze bagiye gushyingura Hakorimana Florent.

Mbere yuko batema iki giti abahatuye bavuga ko bahoraga bikanga ko kizica abantu

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Hali ibindi bishobora kuzateza impanuka ubuyobozi nibudahagurukira abantu bashishura biriya biti biteye kumihanda kugirango byume babivaneho inkwi ubuyobozi burabibona cyangwa ntibubibona cyangwa nabo munzego zibanze baba barimo kuko abayobozi bose ntihabura ubibona kandi biriya biti bifite akamaro gakomeye kuko bifata ubutaka dore ingero zahantu habiri kumuhanda Gakenke- Buranga uturutse hejuru umanuka * kumuhanda aho ni muli Nyamasheke babikora kumanwa uvuye Kirambo ugana kuli Pariki ya nyungwe urenze kuli HC Kirambo ibiti hafi yabyose nuko ubuyobozi buzagenzure ibyo mvuze kuko nikibazo cyo kwangiza ibikorwa remezo

  2. Urupfu tugendana narwo.Tuge duhora twiteguye.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,ibyubahiro,etc…Nkuko imana yaturemye ibidusaba,tujye dushaka ubwami bw’imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabyerekanye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko bible ivuga.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana ko batazazuka.Ntitukemere ababeshya ko upfuye aba yitabye imana.Siko bible ivuga.

  3. Ubu se koko utatemaga igiti afungiwe iki? Iperereza ibi bisaba ni irihe? Ababyumva munsobanurire. Ntiyahamagaye umunyonzi ango aze abona ko kigiye kugwa. Ibindi binyabiziga byari byakumiriwe we yanga guhagarara. Ubu arabazwa iki? Aba banyonzi njye mbona bakwiye amahugurwa bakabwirwa ko bakwiye kubahiriza amategeko ibindi binyabiziga byubahiriza. Nawe se ujya kubona ukabona muri traffic lights harimo umutuku bo bagakomeza bakagenda nk’ibisanzwe ahubwo bakanarushaho kwiruka kandi ubwo ariko bavundira ibinyabiziga byo mu byerekezo biromo icyatsi! Uyu yarizize njye mbabajwe n’abo asigiye ubumuga! Umuvandimwe watemaga igiti bamurekure atahe siwe wamuhamagaye!

    1. Iperereza ni ngombwa kugira ngo hasuzumwe neza uko byagenze kuko ntabwo RIB yahita yemeza ibyo ba Gitifu n’abahisi n’abagenzi bavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button