Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abikorera bakwiriye guhuza imbaraga bagashyiraho Depôts z’ibicuruzwa bitandukanye muri uyu Mujyi kugira ngo abava mu Ntara y’Amajyepfo, iburengerazuba, Congo n’i Burundi bajya baza kuharangurira ibicuruzwa batiriwe bajya mu Mujyi wa Kigali cyangwa ahandi.
Kayitare yavuze ko bafite ibibanza abikorera bakubakamo amahoteli agezweho, kubera ko Umujyi wa Muhanga ufite amahoteli 2 gusa.
Ati “Turizeza abikorera ko tuzabashyigikira kuko hari imishinga migari duhurizamo icyo tubasaba nuko batinyuka bagakora ishoramari ryagutse.”
Mayor Kayitare yavuze ko abikorera bagomba gushora Imali yabo mu bucuruzi bushingiye ku bukerarugendo.
Perezida w’Ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvénal avuga ko inyubako y’isoko rigezweho ari urugero rufatika abikorera bakwiriye kureberaho.
Ati “Ntabwo turagera ku rwego rushimishije rwo kwishyira hamwe ariko isoko twubatse dufatanije ni intangiriro kandi twariheraho tugakora n’ibindi.”
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait avuga ko uru rwego ruri ku mwanya wa 1 muzitanga imisoro ndetse n’akazi ku bantu benshi.
Busabizwa avuga ko sibye kwishyirahamwe, abikorera bagomba guzamura imitangire myiza ya serivisi, kubera ko ababagana babanenga ko batabakira neza.
At “Guha Serivisi nziza ababagana tuyigarukaho kenshi kubera ko ariyo ituma abakiliya barushaho kubamamaza kubera urugwiro mubakirana.”
Yabasabye gushyiraho ikigega kizajyamo amafaranga menshi agamije guteza imbere imyidagaduro kuko ireshya abakiliya.
Akarere kamaze kwegurira umwe mu bikorera ikibanza cy’ahari hubatse isoko rishaje, Akarere kandi karangije kwisubiza ikibanza kiri mu Mujyi RSSB yari ifite kugeza ubu kitubatse.
Gafite kandi n’ikibanza kinini kirimo inyubako zirimo inzu mberabyombi (Centre Culturel) kifuza kwegurira abikorera bafite amafaranga menshi.