Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwahinduriye ifasi abakozi 44 bo ku rwego rw’Imirenge n’Utugari, kugira ngo barusheho gutanga umusaruro utandukanye n’uwo batangaga mu myaka bari bamaze muri ako kazi.
Mu bakozi bimuriwe barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’ababungirije bagera kuri 30.
Mu bandi bimuriwe ahandi harimo abakozi 6 bashinzwe Uburezi mu Mirenge , hakaba kandi abakozi 2 bashinzwe ubworozi ku rwego rw’Imirenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Alibashir avuga ko kwimura abo bakozi biri mu nyungu rusange z’akazi, kuko hari bamwe bari bamaze imyaka 6 mu ifasi imwe bakaba bari bamaze kwirara badatanga Umusaruro cyangwa ngo basohoze Inshingano nkuko bisabwa.
Ati “Hari abari bamaze igihe kinini bagatanga umusaruro uri mukigero kiringaniye , kubahindura rero twizera ko bazarushaho gutanga umusaruro mwiza.”
UMUSEKE wamenye amakuru ko benshi mu bahinduriwe ifasi bakoze amakosa yo kutita ku bibazo bibangamiye Imibereho myiza y’abaturage birimo kugira uruhare mu kubakira amacumbi n’ubwiherero by’abatishoboye umwaka w’Imihigo ukaba ushize hakiri iki cyuho.
Ayo makuru avuga ko abakoraga mu Mirenge n’Utugari two mu Mujyi aribo bagaragaweho ayo makosa, kuko hari n’aberekanye inzu zubatswe umwaka ushize zitigeze zuzura.
Ubwo abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bazaga gukora igenzura ry’imihigo mu byumweru 2 bishize, bigahesha isura mbi Akarere.
Bizumuremyi yavuze ko kuba abo bakozi bahinduriwe ifasi mu ntangiriro z’umwaka w’Imihigo wa 2022-2023 bizatuma uwakoze nabi abasha gukosora no kunoza ibitaragenze neza umwaka ushize.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i MUHANGA
Byiza cyane. Ariko mwibagiwe abayobizi b’amashuri babaye nk’ibimana ku bigo.
Yeah abayobozi b’amashuli badahindurwa barimo guteza ibibazo kandi ingaruka zizaba nyinshi cyane
Nanjye njya nibaza impamvu usanga abayobozi b’ibigo by’amashuri basa n’ababifashe bugwate ,ntibimurwe cyana cyane abayobora boarding schools bigira Ibigirwamana
John ibyo uvuze ni byo. Gusa ubuyobozi bw’akarere mu micungire yako ku birebana n’abakozi bwagombye kureba ukuntu ibyo abakozi bagenerwa byagera kuri Bose ntibyiharirwe n’abo ku rwego rw’akarere gusa. Ibyo ni ibirebana ahanini na sport (gym, koga…) yishyurwa na refraichissement (icyayi…) byemerewe abakozi bo ku rwego rw’akarere gusa.
Ariko Bizumuremyi (E.S.); kwimura umukozi se akajyanwa ahandi bivuga kuba bijyanye n’uwagize intege nke cg wagaragaye amakosa ngo yikosore cg uwateshutse ku nshingano ze (uwiraye) yigarure arushe gukora neza? Ibyo simbyeranywa na we. Umukozi ashobora guhindurirwa aho yakoreraga kubera ko akora neza kugira ngo abe yagira aho ajya gufasha hadindiye. Kwimura umukozi nk’ufite intege nke cg se uwo ubuzima (imibereho inyuranye: icumbi, ibimutunga, kuba hafi abe) bwari bworoheye ukamujyana iyo bigwa, ntugire ngo ibyo utekereza ko azageraho kurusha uko ubona cg wabwiye performance yari afite ubu bizamworohera!
Ikindi kuba umukozi amaze igihe kinini ahantu si byo bituma akora nabi cg yirara ahubwo akora neza kuruta kwirirwa avanwa aha ajya hariya kuko aho amaze igihe aba ahazi neza n’uburyo bw’imikorere amaze kubushimangira.
Urugero ruhinyuza ibyo:
– Abo mukorana ku rwego rw’Akarere se ntabahamaze imyaka irenga 12? Ko bahamaze icyo gihe, ntibakora neza/bateshuka ku nshingano zabo; bariraye; nabo bagomba kwimurirwa ahandi se?
– Mugenzi wawe w’i Huye (Huye District ES) ko kuva uturere dushya twajyaho guhera muri 2006 (imyaka 16 yose ishize) akiri muri ako Karere ntakomeje kurangwa n’imikorere myiza dore ko n’Akarere ke gahora kaza mu twa 1 mu kwesa imihigo ku rwego rw’Igihugu! Muhanga umwanya iba iriho urawuzi.