Inkuru NyamukuruMu cyaro

Muhanga: Abagore basabwe gukumira ibibazo bibangamiye umuryango

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yasabye abagize Inama y’igihugu y’abagore gukumira ibibazo bibangamiye Imibereho y’abaturage.

Bamwe mu bagize Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga, n’inzego z’ibanze.

Izi mpanuro Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yazitanze mu nteko rusange y’abagize Inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’Utugari, Imirenge n’Akarere.

Kayitare avuga ko umwanya wa kabiri abagize Inama y’igihugu y’abagore baheruka kubona ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo mu bijyanye no kwesa imihigo ya ba mutima w’urugo, utagomba kubarangaza ngo bumve ko bageze iyo bajya.

Yavuze ko wagombye kubasubizamo imbaraga zo gukora cyane bagamije kurwanya no gukumira igwingira n’imirire mibi bigaragara mu bana bato.

Kayitare avuga ko usibye ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, aho abo bagore batuye hakiboneka abaturage bahohoterwa, umwanda, abadafite amacumbi n’ubwiherero.

Ati “Turacyafite abagore batazi gusoma, kwandika no kubara n’abana bataye ishuri twihe intego yo kubirangiza.”

Meya Kayitare yavuze ko kuba abagore ari bo bagize umubare munini w’abaturage batuye Akarere ka Muhanga, bashyize imbaraga mu gukumira no guhangana n’ibi bibazo nta gihe byafata kugira ngo bicike.

Yagize ati “Tuzajye twibuka ko twabasabye amajwi kandi barayaduha, none ntabwo tubakorera ibyo badutumye.”

Kayitare yababwiye ko uwari ufite umwana utiga mu myaka yashize, n’uyu munsi atarasubizwa mu ishuri.

Mayor Kayitare Jacqueline yabwiye abagize Inama y’igihugu y’abagore ko batagomba kwirara kubera umwanya wa 2 babonye

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Kagari ka Gitega mu Murenge wa Kibangu, Mugwaneza Placidie avuga ko ubufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’Ubuyobozi ariryo banga bakoresha mu guhangana n’ibyo bibazo.

Ati “Gukora nk’ikipe nibyo twahaye umwanya munini, tugiye gushyira mu bikorwa impanuro twahawe.”

Mugwaneza avuga ko bakemuye ibibazo by’abana bafite igwingira n’imirire mibi yemeza ko nta mwana ugifite igwingira.

Cyakora yavuze ko bagifite abaturage banze kwikingira bitwaza imyemerere ishingiye ku madini n’Amatorero.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marceline yabwiye UMUSEKE ko umwanya wa kabiri bawubonye bitewe no kwigisha imiryango ibanye nabi gusezerana mu mategeko kubera ko basanze imyinshi muri yo yabanaga itarasezeranye.

Ati “Twashyize ingufu mu bukangurambaga bwo kwigisha imiryango yari ifite amakimbirane twifashishije imigoroba y’imiryango kuva ku Midugudu.”

Mukasekuru yavuze ko nubwo hari ibyo babashije gukemura hakiri ibindi byinshi bibategereje. Yavuze ko mu mihigo y’umwaka utaha Inama y’igihugu y’abagore yashyizemo kurandura ibi bibazo.

Igwingira mu Karere ka Muhanga ryavuye ku gipimo cya 39% ubu rigeze kuri 31%. Kayitare avuga ko Umurenge wa Nyabinoni wihariye umubare munini w’abana bafite ikibazo cy’igwingira ugereranyije n’indi Mirenge 11 y’Akarere ka Muhanga.

Mayor Kayitare Jacqueline ashyikiriza igikombe CNF y’Umurenge wa Kibangu.
Inama rusange yari  ifite insanganyamatsiko igira iti:”Uruhare rwa Mutima w’urugo mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”
Harebwa ibyagezweho muri 2021-2022 n’ingamba zo kwihutisha ibitaragezweho

Abayobozi batandukanye mu Karere ka Muhanga bitabiriye iyi nama
MUHIZI ELISÉE  / UMUSEKE.RW i Muhanga

Related Articles

igitekerezo

  1. Twagombye kuba tubona ko “Kweesa imihigo” byahindutse urwenya mu gihugu hose! Byatewe n’iki? Buri wese cyanga buri rwego rwiha imihigo rudafitiye ubushobozi. Tekereza nawe abategarugori biha gukemura ibibazo byo gusoma no kwandika kandi twese tuzi aho ikibazo gishingiye: ireme ly’uburezi! Ntacyo abo bategarugori bagikoraho yuko inkomoko yacyo ibarenze! Tekereza amadisticts ateganya za kms z’imihanda kandi nta ngengo y’imari iteganyijwe ndetse nta mashini ziri muri ako karere, n’ibindi! Ari za minisiteri, intara cyanga se izindi nzego. bose usanga ibyo bita imihigo bitajyanye n’inshingano zabo cyanga n’ingengo y’imari. Muri make usanga byubakiye ku kinyoma!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button