Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Ntara y’Amajyepfo no mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko mu Mashuri abanza, ayisumbuye, Kaminuza, mu Bitaro, mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha, muri Polisi no mu zindi nzego z’Ubutabera nta bakozi bazi gusemura ururimi rw’amarenga bahari.
Bakavuga ko iyo baje gusaba serivisi muri izo nzego bahamara umwanya munini babuze umukozi uzi ururimi rw’amarenga kugira ngo abashe gusobanura serivisi bakeneye.
Umujyanama mu Muryango w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Musabe Béatrice avuga ko kuba nta bakozi bazi gusemura ururimi rw’amarenga mu nzego zitandukanye za Leta no kutagira amakuru ahagije ajyanye n’Ubuzima byatumye bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bahabwa urukingo rwa 4 rwa COVID 19.
Ati “Impamvu yatumye duhuza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’abatabufite ni ukugira ngo twongere tuzamure ijwi tubwire inzego zibishinzwe ko nta bakozi zifite bazi urwo rurimi rw’amarenga.”
Musabe yavuze ko hashize igihe basaba ko abo bakozi bashyirwa mu myanya, kugeza ubu bakaba badahari.
Perezida wa Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Karere ka Ruhango, Mbarubukeye Robert avuga ko yavutse avuga kandi yumva, ajya guhura n’iki kibazo afite imyaka 10 y’amavuko.
Mbarubukeye avuga ko yagize amahirwe yo kubona umusimuzi ubwo yigaga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Ati “Muri Kaminuza nafashwaga na bagenzi banjye bansobanuriraga ibyo mwarimu yigishije.”
Yavuze ko yagiye yandika amabaruwa asaba akazi , akamenya amakuru impitagihe ko ikizami cyarangiye ndetse ko no gushyira mu myanya abatsinze icyo kizami barangije gushyirwa mu myanya.
Mbarubukeye ahamya ko hari n’aho yandikira asaba akazi cyangwa indi serivisi babona dosiye ari iyo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakayishyira ku ruhande.
Yavuze ko iyo bagiye kwaka serivisi no mu nzego z’Ubutabera cyangwa hari urubanza rw’abavandimwe babo bashaka gukurikirana badashobora kumva uko iburanisha ririmo kugenda cyangwa ngo bave mu cyumba iburanisha ryabereyemo bumvise icyemezo Umucamanza yafashe.
Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga Kamangu Samuel yemeye ko mu nzego nyinshi za Leta hakiri icyuho cy’abakozi bazi gukoresha ururimi rw’amarenga, akavuga ko icyo cyuho gitiza umurindi imitangire ya serivisi zitanoze kuri ibyo byiciro by’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Ati “Ahenshi usanga Umukozi ushinzwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga nawe atazi gusemura ururimi rw’amarenga ku bo yakira babufite, ndetse nanjye ndaguhamiriza ko ntarwo nzi.”
Kamangu avuga ko iyo abo bantu baje mu biro kumusaba serivisi akoresha inyandiko ku bazi gusoma.
Mu mahugurwa yabahuje n’ababashinzwe ku rwego rw’Igihugu, abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basabye ko itegeko rifasha abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ryihutishwa kugira ngo zifashe abiga kumva amasomo neza.
Kamangu avuga ko itegeko ryemerera ishyirwa mu bikorwa ry’imfashanyigisho ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona riri hafi gusinywa n’abadepite.