Inkuru NyamukuruMu cyaro

Mu kibanza cya Musenyeri habonetsemo ibigega bya petrol bitabye mu butaka

Musanze: Kuri uyu wa Gatatu abantu barimo bakora amazi baguye ku bigega bitatu bya petrol (essence) bitabye mu butaka, ubuyobozi bwabwiye UMUSEKE ko ikibanza byabonetsemo ari icya Musenyeri Emmanuel Mbona Kolini wigeze kuyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda.

Ibigega bya essence bigaragara ko bishaje byabonetse mu kibanza cya Musenyeri Kolini

Ikibanza cya Musenyeri kiri mu Mujyi wa Musanze, ni cyo cyabonetsemo ibigega 3 bya lisansi (essence) bikekwa ko byatabwe mu myaka myinshi ishize.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Janvier Rumuli yabwiye UMUSEKE ko biriya bigega byabonwe n’abantu barimo bakora amazi.

Ati “Aho mperukira amakuru, ibigega byarimo ubusa. Aho byabonetse ngo hahoze stasiyo ya Essence, ikibanza nyira cyo yamenyekanye ni uriya wahoze ari Musenyeri Kolini, umurongo watanzwe ni uko bivanwamo bikajyanwa ahandi afite ikibanza hanyuma bigakorerwa inyandiko y’aho byajyanywe, hazaboneka uvuga ko ari ibye iyo nyandiko n’ubundi izaba ihari igaragaza aho byajyanywe, ni wo murongo watanzwe.”

Mayor yadutangarije ko ibigega byabonetse ubwo abantu batunganyaga amazi, bashakisha ahari ikibazo mu matiyo yazibye.

Yavuze ko bigaragara ko hariya hantu Musenyeri yahaguze nyuma kuko iyo sitatio ya essence yahahoze itari iye.

Ni ibigega bitatu bya essence bigaragra ko bikuze
Ibi bigega byajyanywe mu kindi kibanza cya Musenyeri, ngo uzavuga ko ari ibye niho azabisanga

AMAFOTO@RadioRwanda Twitter

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

  1. Keretse niba ikibanza atarakiguze nabanyiracyo uguze ikibanza se ugasangamo ikintu cyagaciro usabwa kugisubizwa !!usanze se aho hantu hadashobora kubakwa nawe urayasubizwa niba imyaka 60 ntawavuze ko ibintu bye biraho ubwo. nuko ntagaciro yabihaga uwo nyirabyose wamaze iyo myaka bizamara imyaka ingahe ngo aze kubireba reka mbabwire ibimenyetso yazana byatuma asaba nogudubizwa ubutaka bwe bivuze ko uwahagurishije atari ahe kuko atali azi ibiri mwubwo butataka ahubwo barebe uwahagurishije uko yahabonye l

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button