Kuri uyu wa Gatandatu, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, yasabye ko inyeshyamba za M23 zihita zihagarika intambara.
Nta tangazo ryanditse MONUSCO yasohoye, ahubwo kuri Twitter yanditse ubutumwa bwamagana “ibikorwa by’amakimbirane” bya M23 n’ “no guhohotera abaturage b’abasivile”.
Ubwo butumwa bugira buti “MONUSCO yamaganye yivuye inyuma ibikorwa by’amakimbirane “actions hostiles du M23” n’ibikorwa bibi “répercussions graves” bikorerwa abaturage, ndetse igasaba guhagarika imirwano yose ubu.”
MONUSCO ivuga ko ifasha ingabo za Leta ya Congo mu kuziha ibikoresho bizifasha kugera mu duce zikoramo ibikorwa, ndetse ngo MONUSCO iracyahari kugira ngo itange ubwo bufasha.
Izi ngabo za UN zivuga ko mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro zashyizeho ikigo cyo guhuriza hamwe ibikorwa, zikaba zikoranamo n’ingabo za Congo, FARDC.
Mu butumwa MONUSCO yari yanyujije kuri Twitter nijoro ku wa Gatanu, yavuze ko yiteguye kurinda abaturage b’abasivile, b’inzirakarengane z’intambara zadutse muri Rutshuru.
Ivuga ko abaturage bahunze barinzwe n’abasirikare ba MONUSCO.
Ubutumwa bwa MONUSCO buje mu gihe M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja.
Ingabo za MONUSCO hashize igihe abaturage bo mu mijyi itandukanye ya Congo, nka Goma, Butembo n’ahandi bazamaganye, bazisaba kuva ku butaka bwabo bazishinja kuba ntacyo zimaze.
M23 yafashe ikigo cya gisirikare cya Rumangabo, Rutshuru Centre na Kiwanja (Video)
UMUSEKE.RW
hihihi aba nabo none se ni m23 itera FARDC ? cg ni FARDC ITERA IGAHONDAGURWA kwkwkweee
M23 se ibaho? Abanyekongo bamenye ubatera ndetse n’abamushyigikiye. Kurubu Operation Rudahirwa niyo ikomeje, iyobowe na Muhoozi. Nawe ariko afite abamukuriye. Abafaransa bati: Qui vivra verrs! hari byinshi iminsi iri imbere ishobora kuduhishurira!
UN iteye agahinda.Tekereza ingabo hafi ibihumbi 20,zimaze muli DRC ntacyo zimaze. United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali “kuzana amahoro ku isi”.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.Kuva UN yajyaho,Ibihugu 9 byakoze atomic bombs zishobora gusenya isi yose nibaramuka bazirwanishije.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga buri munsi dusaba Imana ngo itebutse ubwo bwami bwayo.
Hhhhhh nibabanze bamenye neza ahafashwe uko atekanye bagarure abo byajyanye ku neza bibabangamira aho m23 yafashe hose baratekanye
UMWAMI rudahirwa niyubawe naho ibyapolotike nukubiharira abobireba intambara yakongo ntiteze kurangira mugihe…?
Izarangira Sha m23 na atekinisiye buriya sibuno
Aba ni BAGASURANTAMBARA gusa ntakindi; Murebe imyaka bamaze muri DRC, isaga 20, bananiwe gufasha DRC kugera ku MAHORO; Nyine kuko badashaka ko CONGO igira AMAHORO; Kugira amahoro bivuga gukira. Ngo uko urusyo agomba gukoma n’ingasire. Niba M23 uyisaba guhagarika imirwano, ubwo uwo bahanganye nawe musabe kujya mu mishyikirano. Naho ubundi ibyo tuzabyita kubogama.
Hhhhhh! I like these boys! Utyooo basore! Ariko RDC ko ifite amoko n’indimi birenga 100, kandi bose ko bakatiweho imipaka bakisanga kuri buriya butaka bwitwa RDC, kuki bamwe biyumvamo uburenganzira kurusha abandi?? Ntibishoboka rwose Mr. Le President Kishesedi! Cela ne peut jamais marcher comme ça coûte que coûte Mr. Le President. Soiyez réaliste et refleshissez-y encore!