AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

MONUSCO yasabye inyeshyamba za M23 guhita zihagarika imirwano

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu Burasirazuba bwa Congo zatangaje ko zihangayikishijwe n’imirwano mishya, umutwe wa M23 uhanganyemo n’ingabo za Congo.

MONUSCO yasabye umutwe wa M23 guhagarika imirwano

Ubutumwa bwa MONUSCO bwanditswe nyuma y’uko M23 yigaruriye Kitshanga, buvuga ko izi ngabo za UN zamaganye iyi mirwano mishya.

Kuri Twitter MONUSCO yavuze ko “Yamaganye igitero cya M23 muri Twritwari ya Masisi aho imirwano yabereye.”

MONUSCO ivuga ko abantu bagera kuri 450 barimo abagore n’abana bahunze berekeza aho izi ngabo zikambitse.

Iti “M23 igomba guhagarika intambara, ikava mu duce yafashe nk’uko biri mu itangazo ry’ibyemezo byafatiwe i Luanda.”

MONUSCO kandi yavuze ko isaba imitwe yitwaje intwaro muri Congo kuzishyira hasi nk’uko byasabwe n’Umunyamabanga Mukuru wa UN, iyo mitwe ikitabira ibyo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Mu matangazo abiri M23 yasohoye, rimwe rishinja MONUSCO kurenga ku biteganywa n’amasezerano igafasha ingabo za Congo mu mirwano, aho izitiza indege nto zitagira abapilote za Drones.

Itangazo ryasohotse nyuma y’uko agace ka Kitshanga gafashwe, M23 ivuga ko hakomeje kuba Jenoside nyamara UN irebera.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Aliko ko ntarumva icyo kitwa, Monusco gisaba FARDC na FDRL guhagarika imirwano no kwica abaturage haliya habe nalimwe uzumva batabariza abicwa nibicare barye amafaranga niyo yabazanye bareke kuvuga ubusa

  2. Basaba guhagarika ? UN jenoside yakorewe abatutse murwanda harya ntiyarihari ikanatiza abakoreaha ubwicanyi? Niba mutegereje ibyiza kurizongabo za UN muguhagarika ubwicanyi bukorerwa abakongimani bavuga ikinyarwanda murambabaje cyane niba haricyo mubiteze bimeze nko gushakira amata kucyimasa rwose, niba havaho abagambanyi karundura niziriya ngabo zoherejwe na UN ngo ni monisco nimutirwanaho ngomuhagarike ubwo bwicanyi inzirakarengane zirahashirira.

  3. Ariko izi nkorabusa za Monusco zisaba M23 guhagarika intambara abantu babuzwa kuba iwabo abandi bicwa buri munsi gute wareka kurwanira uburenganzira bwawe bw’ibanze?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button