Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasubije Miss Mutesi Aurore amadolari ibihumbi umunani ($8000) n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu na mirongo itanu na magana rindwi (Frw350,700) yari yibwe n’umukozi wo mu rugo.
Ku wa 23 Nzeri nibwo RIB ivuga ko yakiriye ikirego cya Miss Mutesi avuga ko ku wa 19 Nzeri, yibwe amadolari ibihumbi icumi ($10,000).
Uyu mukozi ubwo yarimo yoza imodoka ya Miss Mutesi mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Muyange, Umugudu wa Rugunga yabonye ayo mafaranga mu modoka arayafata ahita acika.
Icyo gihe iperereza ryahise ritangira ndetse haza gufatwa abagabo babiri.
Abafashwe, Sibomana Antoine w’imyaka 34 wari umukozi wa Miss Mutesi, ndetse na Habarurema bivugwa ko asanzwe ari umupfumu.
Uyu yari yegerewe na Sibomana ngo amufashe kumuha umuti uzatuma adafatwa, ndetse amwishyura amafaranga ibihumbi mirongo itanu (Frw 50,000).
Sibomana akurikiranyweho icyaha cy’ubujura, mu gihe Habarurema w’imyaka 32 y’amavuko we afatwa nk’umufatanyacyaha, ukurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye.
Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga, Akagari ka Nyagatovu, aho Sibomana yari yamaze gufungura akabari k’inzoga.
Mu arenga miliyoni 10Frw zari zibwe hagarujwe ibihumbi umunani y’Amadorali ya Amerika n’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu na magana arindwi (Frw 350,700) mu gihe andi yari yamaze gukoreshwa.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, RIB yahaye Miss Mutesi Aurore ayo mafaranga yose.
Abakurikiranywe bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB yagiriye inama abajura gukura amaboko mu mifuka bakareka ubujura.
Yagize ati “Nubwo u Rwanda rwacu rufite umutekano uhagije, rufite inzego z’Umutekano n’Ubugenzacyaha zikora kandi zifite ubushobozi, ibi ntibikuraho inshingano za buri muturage zo kutandarika cyangwa gucunga umutungo we neza.”
Akanyamuneza kuri Miss Mutesi…
Miss Mutesi yanyuzwe n’imikorere ya RIB asaba Abanyarwanda bose kugerageza gucunga ibintu byabo neza ndetse.
Yagizeti “Ndshimira RIB ubuhanga n’ubunyamwuga bakoresheje kugira ngo bafate abakekwa, ari nako nsaba Abanyarwanda gucunga ibintu byabo neza, ndetse n’uhuye n’ikibazo nk’icyanjye akihutira kukimenyekanisha. Nkanjye wasangaga bambwira ko natinze gutanga ikirego!”
AMAFOTO@Radio /TV Flash Twitter
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW
Bajye barya Ayo bakoreye