Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana mu idini ya Islam mu muhango wabereye muri Zambia ari naho batuye.
Nyuma yo kwemeranya kubana nk’umugore n’umugabo biciye mu gusezerana imbere y’Imana [Nikkah], icyari gikurikiyeho ni ukubyereka abavandimwe n’inshuti.
Nk’uko bigaragara mu butumire Mirafa yashyize hanze, ubukwe bwe ba Rosalyn Dos-santos buri tariki 3 Nzeri uyu mwaka bukazabera muri Zambia aho aba bombi batuye.
Uyu mukinnyi ugiye kumara imyaka ine muri Zambia, ubu nta kipe afite nyuma yo gusoza amasezerano muri Kabwe Warriors, ndetse aherutse kuvuga ko aho yabona akazi hose yahakina n’iyo byaba kugaruka mu Rwanda.
UMUSEKE.RW
MIRAFA afite undi mukobwa witwa Nema babyaranye abana 2 uba ku Gisenyi.Bamaranye imyaka irenga 5 babana nk’umugore n’umugabo.Nubwo byitwa ngo “yasezeranye imbere y’imana”,ntabwo Imana ikunda abahemu.Ikindi kandi,nkuko bible ivuga,ntabwo Imana iba mu nzu zubatswe n’abantu.Zaba Kiliziya cyangwa Imisigiti.Guhemukira umuntu mwabyaranye ukamuta waramwangije akiri inkumi,ni ubugome bukabije.Ubusambanyi buzabuza abantu millions na millions kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.