Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuri iyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022, yahagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe ikinwa hakoreshejwe imashini zijyamo ibiceri zizwi nk’Ibiryabarezi.
Mu itangazo ry’iyi Minisiteri, ivuga ko byakozwe mu rwego rwo kunoza imikorere y’imikino y’amahirwe.
Iryo tangazo rigira riti “Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibikorwa by’imikino y’amahirwe mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iramenyesha abantu bose ko impushya zatanzwe ku mikino y’amahirwe ikinwa hakorwshejwe imashini zijyamo ibiceri zihagaritswe by’agateganyo kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya.”
Iyi Minisiteri ivuga ko iki cyemezo kireba abantu bose muri rusange n’abakoresha izi mashini.
Iyi mikino ihagaritswe mu gihe mu bihe bitandukanye bamwe mu babyeyi bagiye binubira izi mashini bivugwa ko zirarura abana.
Umwe mu babyeyi wo mu Karere ka Ruhango yigeze kuvuga ko umwana we ava ku ishuri agahitira mu biryabarezi.
Yagiye ati “Biraduhangayikishije, kuko ubona bahazindukira bakahirirwa, abandi bakava ku ishuri, aho gutaha bakaza hano gukina no kureba ngo bagerageze amahirwe.”
Icyo gihe yavugaga ko uyu mukino ubahangayikishije kuko uretse n’impungenge ku bana babo, ngo banafite ubwoba bw’uko bizakurura ubujura.
Muri 2016 nabwo iyi Minisiteri yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo imikino y’amahirwe ikoresha imashini (slot machines) imaze iminsi izwi ku izina ry’Ikiryabarezi.
Ababikinnye bagiye bagaragaza ko ari ubujura kuko ntawe birangira ariye amafaranga menshi kuko amaherezo baribwa ayo bazanye ndetse hakaba hari abagiye baribwa n’imitungo yabo inyuranye.
Abanyarwanda bakise ‘Ikiryabarezi’ (kurya – abarezi), [abarezi ni nko kuvuga abaswa] kuko ababikina ari abantu batajijutse.
Mu babikina kandi higanjemo abana, aba usanga cyane biba ababyeyi amafaranga bajyana muri iyi mikino.
Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kimironko, nta gihe gishize umusore wakoraga akazi k’ubukarani atumwe na nyirabuja kumuhahira, aho kujyayo ajyana amafaranga mu kiryabarezi, nyuma yo kuribwa ayo mafaranga, baje gusanga yapfuye, bikekwa ko ipfunwe ryamuteye kwiyahura.
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
Ikiryabarezi biva ku ijambo ry’icyonegereza “lazy” bivuze “fainéant” mu gifaransa aribyo “umunebwe” mu kinyarwanda. Muri make ni “ibiryabanebwe”