Andi makuruInkuru Nyamukuru

Min. Biruta uri muri Zimbabwe yasinye amasezerano menshi y’ubufatanye (AMAFOTO)

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Zimbabwe rivuga ko Dr Vincent Biruta azasoza uruzinduko yatangiye muri kiriya gihugu ku wa Gatanu tariki 29 Nyakanga, 2022. Biruta yasinye amasezerano menshi y’ubufatanye.

Minisitiri Biruta amaze gusinya amwe mu masezerano y’imikoranire na Zimbabwe

Mu byajyanye Dr Biruta i Harare harimo gufungura Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu.

Ku wa Gatanu Minisitiri Biruta yakiriwe na Perezida Emmerson Munangagwa ndetse bagirana ibiganiro mu biro bye n’intumwa ayoboye zirimo Amb. James Musoni.

Dr Vincent Biruta yasinye amasezerano mu byiciro bitatu by’imikoranire, ari byo ubwikorezi n’iterambere ry’ibikorwa remezo, Amasezerano yo guhana abakoze ibyaha, ndetse n’amasezerano ajyanye no gukorana rujya n’uruza rw’abantu (Immigration Cooperation).

Muri rusange ibihugu byombi byasinye amasezerano ari mu ngingo 22 z’imikoranire harimo n’ibyo gufatanya mu by’impanuka z’indege nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe itumanaho muri Zimbabwe.

Minisitiri Biruta ari muri Zimbabwe ku butumire bwa mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga Frederick Musiiwa Makamure Shava.

Zimbabwe n’u Rwanda bifitanye umubano uhamye mu ngeri zinyuranye harimo n’ishoramari, uburezi n’ibindi.

Perezida Emmerson Munangagwa yakira Minisitiri Biruta n’intumwa bari kumwe

UMUSEKE.RW

 

Related Articles

igitekerezo

  1. Umubano n’amahanga ni ngombwa kandi ni ingenzi. Gusa twagombye gutangirira ku bihugu duturanye kandi hano bigaragara ko twatsinzwe. Ikibabaje kuri ariya masezerano Dr Biruta asinya nuko akenshi haba hihishe inyuma kuba abanyarwanda bahatuye ariko bagira icyo banenga Leta, baba biteze kugirirwa nabi aho kurindwa nkuko biba iyo ibindi bihugu bisinye amasezerano!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button