AmahangaInkuru NyamukuruUburayi

Mikhail Gorbachev wayoboye bwa nyuma Abasovite yapfuye

Mikhail Gorbachev wayoboye bwa nyuma ibihugu byari bigize Leta z’Abasoviyete (URSS) yapfuye afite imyaka 91.

Mikhail Gorbachev yapfuye afite imyaka 91

Gorbachev, yageze ku butegetsi mu 1985, yibukwa cyane nk’uwabashije gufungura amarembo ku banyaburayi ubwo yayoboraga USSR.

Gusa ubuhangange bw’Abasoviyete bwamuhirimiyeho mu 1991.

Abarusiya bamunenga ko impinduka yatangije mu gihe cy’ubutegetsi bwe zatumye igihugu gitakaza ubuhange cyari gifite.

Ibitaro yaguyemo byatangaje ko yari amaze igihe kirekire arwaye indwara ikomeye.

Gorbachev yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka ry’Abasoviyete b’Abakomunisiti (Soviet Communist Party), ndetse ajya ku butegetsi afite imyaka 54.

Yari we muto mu bagize Inama y’ubutegetsi (Politburo), kandi bamubonagamo icyizere mu kuzana amaraso mashya mu butegetsi kurusha abandi bamubanjirije.

Uburyo bwe bwo gufungura urubuga rwa politiki byatumye Guverinoma ye igira abayinenga kuruta uko mbere URSS yategekwaga.

Ndetse byahaye Intara nyinshi kuzamura umwuka wo kwigenga, bituma ibihugu byari byishyize hamwe by’Abasoviyeti bisenyuka, Uburusiya busigara ukwabwo, abanda na bo barigenga.

Ku rwego mpuzamahanga yagiranye amasezerano na America yo kudakwirakwiza intwaro, ndetse igihe ibihugu byo mu Burayi bw’Uburasirazuba abaturage bakuragaho abategetsi b’Abakomunisite, Gorbachev yahisemo kudafata uruhande

Abanyaburayi bamufata nk’umuntu washyizeho uburyo bwo kurangiza Intambara yiswe iy’Ubutita (Cold War) mu mahoro.

Ku isi abarimo Perezida Vladimir Putin, Joe Biden na Boris Johnson bakeje imirimo Mikhail Gorbachev yakoze.

Gorbachev azashyingurwa mu irimbi ry’ahitwa Novodevichy, i Moscow iruhande rw’imva ishyinguyemo umugore we Raisa, wapfuye mu 1999. We n’umugore we babanye imyaka 46.

Nyuma y’isenyuka rya URSS, Uburusiya bwategetswe na nyakwigendera, Boris Yeltsin.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button