Inkuru NyamukuruInkuru zindi

Masaka: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya imyanda yo mu musarane rwa Miliyari 8Frw

Mu Murenge wa Musaka mu Karere ka Kicukiro, hagiye kubakwa uruganda rutunganya amazi mabi yo mu ngo n’imyanda yo mu musarane,ruzuzura rutwaye  miliyari umunani y’amafaranga y’uRwanda.

Uburyo bwo kuvidura imisarane n’amazi mabi byashooraga gutera indwara

 

Ni uruganda ruzubakwa na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ishinzwe kubungabunga Ikiyaga cya Victoria (LVBC).

 Ni muri Porogaramu yo kubungabunga amazi n’imikoreshereze yayo mu cyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria (Integrated Water Resources Management: IWRM)ireba ibihugu bitanu birimo byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda, Kenya, Tanzania, u Burundi na Uganda.

Muri iyi porogaramu, ku ruhande rw’u Rwanda hemejwe umushinga wo kubaka uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo gishinzwe kureberera Ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Basin)..

Yagiyeho mu rwego rwo gushyiraho imirongo ngenderwaho mu kubungabunga Ikiyaga cya Victoria ngo gitange umusaruro ushingiye ku burobyi, ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.

Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ishinzwe kureberera Icyogogo cy’Ikiyaga cya Victoria, Eng. Coletha Ruhamya asobanura ko  iyo imyanda idacunzwe neza bigira ingaruka ku bidukikje muri rusange ariko by’umwihariko ku musaruro w’amafi.

Yagize ati “Iyo tudasukuye ,tukareka imyanda ikagera mu migezi, iyo migezi nayo ikagera mu kiyaga cya Victoria,bigatuma yandura.Iyo imaze kwandura niba yatangaga amazi, bizagorana gutanga amazi asukuye.Wa musaruro twavugaga w’amafi uzagabanyuka kubera ko  ikiyaga cyizaba cyanduye bishobora gutuma an’amafi apfa,icya kabiri no kurya amafi yanduye.”

Yakomeje ati “Iyo urinze hano( mu Rwanda) n’ikindi  gihugu , ugabanya ya mwa nda. Ushobora kutayirangiza ariko iyo ugabanyije uha umwanya cya cyiyaga n’amazi arimo kwisukura.”

Umuyobozi w’Umushinga wo gusaranganya inyungu ziva mu cyogogo cy’ikiyaga cya Victoria (Lake Victoria Water Resources Management Program/ LVB IWRMP), Arsène Mukubwa, asobanura ko mu kubaka uruganda rutunganya imyanda, bizafasha ku baviduraga mu byobo byashoboraga no gutera indwara.

Mukubwa yagize ati “Iyo urebye imyanda iva muri Kigali nko mu mahoteri n’ahandi,aya makamyo avidura aho ajya kuyimena,ayimena n’ubundi mu cyobo gifunguye.Bivuze ko n’ubundi imvura iguye cyangwa bishobora kongera gutemba bikajya mu kabande aho usanga aban, abantu bahamesera,ugasanga byatera indwara.Ugasanga atari uburyo bwiza bwo gufata imyanda ahanini iva mu ngo.”

Uru ruganda biteganijwe ko Imirimo yo kurwubaka izarangira bitarenze umwaka wa 2025, itwaye miliyoni umunani z’amayero, ni ukuvuga arenga miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

KfW na EU bizatanga miliyoni 7,50 z’amayero naho uruhare rwa leta y’u Rwanda ruzaba rungana na miliyoni 1,21 y’amayero.

Ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira metero kibe 400 buri munsi, bukubye kane ubw’iyoherezwa i Nduba muri iki gihe.

Eng Colethe Ruhamya asanga uruganda ruzubakwa iMasaka ari igisubizo ku kiyaga cya victoria

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button