AmahangaInkuru Nyamukuru

M23 yishe umusirikare mukuru wa Congo ifata n’ibifaru – AMAFOTO

Nyuma y’imirwano ikaze yubuye ku wa gatanu hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo, uyu mutwe werekanye ibikoresho bya FARDC wafashe birimo imbunda, amasasu ndetse n’ibifaru by’intambara.

Abasirikare ba M23 hejuru y’igifaru bambuye FARDC

Iyi mirwano itoroshye yahitanye umusirikare mukuru wa Leta ya Congo, Lt Col Faustin Sengabo nk’uko byemejwe n’itangazo ryasohowe n’abo mu muryango we.

Lt Col Faustin Sengabo yaguye muri Rugari ku wa gatanu saa 12h30 ubwo FARDC yageragezaga gutsimbura M23 mu birindiro byayo.

Umuryango we uhagarariwe na Hon Bonaventure Shirimpuhwe wavuze ko umurambo wa Lt Col Sengabo uri mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru by’Intara i Goma.

Ku mbuga nkoranyambaga amashusho amwe agaragaza ibikoresho by’ingabo za Congo, birimo ibifaru bibiri byatwitswe na M23 n’imirambo y’abasirikare ba Leta.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa yatangaje kuri Twitter ko ibitero bya FARDC ifatanyije n’imitwe ya FDRL na Mai Mai ntacyo byatanze.

Yavuze ko Ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije bagerageje kwinjira muri Pariki ya Virunga mu mirwano yabereye ahitwa Kahunga, ariko bibabera imfabusa.

Ati “Mu bice bya Rwindi-Mabenga, ARC-M23 yasenye ibifaru bibiri bya FARDC ikindi iragifata.”

M23 yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Congo avuga ko yambuwe agace ka Mabenga ko Leta ahubwo yatakaje ahandi hantu kuva Mabenga kugera Mayi ya Moto mu bilometero 18 uvuye i Rwindi.

Kuva saa 23h00 z’ijoro ryo ku wa gatanu kugera mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye i Sekwekwe na Mugomba muri Gurupema ya Bukoma.

Umujyo wo kurasira kure hifashishijwe imbunda ziremereye niwo uri gukoreshwa na FARDC n’abo bafatanyije mu rwego rwo kwirinda gutana mu mitwe imbona nkubone na M23.

M23 yatangaje ko ibi bisasu biraswa n’ingabo za Leta n’abo bafatanyije, ku munsi w’ejo ahitwa Kinyandonyi byahitanye abaturage bane mu gihe babiri bakomeretse bikabije.

Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko amakamyo abiri ya gisirikare ya Uganda yaje gushyigikira FARDC i Sekwekwe muri Gurupema ya Bukoma.

Izindi modoka za gisirikare za Uganda zajyanywe mu gice cy’imirwano cya Kahunga- Mabenga izindi zerekera mu gice cya Rumangabo-Rugari.

Umwe mu baturage utuye mu Mujyi wa Kiwanja mu butumwa bugufi, kuri uyu wa gatandatu yabwiye UMUSEKE ko umutwe wa M23 ukigenzura Kiwanja.

Ati “Ni bo bari kugenzura Umujyi wose kandi nta kibazo bafitanye n’abaturage, abavuga ko FARDC yafashe Kiwanja barabeshya.”

Mu itangazo ryasohowe na M23 ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu rivuga ko bakomeje kwirwanaho no kurinda abaturage.

M23 ivuga ko Leta ya Congo itifuza amahoro nk’uko byasabwe n’amasezerano y’i Luanda ndetse n’ibiganiro by’i Nairobi.

Uyu mutwe wigaruriye igice kinini cya Teritwari ya Rutshuru, ushinja Leta kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’abaturage ikoresheje indege z’intambara n’imbunda za rutura.

Lt Col Faustin Sengabo yishwe arashwe n’umutwe wa M23
Ingabo za Leta zakuyemo akazo karenge

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 19

  1. Tw’ abanya Rwanda duharanir’ amahoro congo nigemumishikirano kuko niguma kwishyiramo uRwanda ntibazadushobora m23 ibanywesheje amazi tweturahana kuberako natwe turimaso numusazawacu kagame poul wacu ooyeee 100 100

  2. Nuku byatangiye hagati ya fare na FPR
    Habyarimana avugako urwanda rwuzuye ngo ninkikirahure nonese ubu koko congo nayo nintoya nonese ko Idashaka abaturage bayo ikavangura nihe bitaniye nkibyabaye murwanda nibashyikirane cg babasekure

  3. President wa Congo aravangurwa arebera ntaho ataniye ni Kinani cyageza naho anirwa gukontorora CDR kugeza nahobakoraga icyobishakiye . none ngo abasore mwese muze mugisirikari turwanye umwanzi wacu kdi abizi neza ko ababeshya. none Depute mwishyaka runaka ngo ntituzigera tuganira na m23 undi wigeze kuba mubutegetsi nawe ati mwese muze twigaragambye mugihugu hose intero ikaba imwe yurwango mwibuke ko amasezerano ya Nairobi ntawundi Atari M23 ngaho reka tubutege amaso

  4. Uwiyita mazina wacengewemo nibyo azi wita M23 ngo nimbwa bazikubite bamwe ngo bashaka gushoza intambara ubu bakabaye bamenya M23 ko ifite imbaraga zibarenze ho birirwa bavuga.ngo haje ingabo zisasanzwe zitarenga Goma indege ibifaru umunsi umwe gusa bataye bitatu ejo bazahata indege ese uwo rt col upfuye arwanya bene wabo azize sengabo mwene wabo shirimpuhwe murumva ko ali abanyecongo bavuga ikinyarwanda bali guhiga bene wabo bagendeye kuli yamoko yabo barazwe nababiligi

  5. M23 songa mbele abayobozi ba RDC barinangira kandi bazi ukuri bazi icyo basabwa gukora kugira ngo M23 ihagarike kurwana so Nibatubahiriza ayo masezerano bagashyira imbere intambara I swear FARDC ntizatsinda ahubwo M23 izaruhukira i Kinshasa tu

  6. ABAKONGOMANI WAGIRANGO HABYARIMANA YASIZE ABABIBYEMO AMACAKUBIRI NIBAJYE MUMIMISHYIKIRANO NA/23 KUKONABAKONGOMANIBOSE

  7. Bivuzeko ubu M 23 ifite ibifaru irimo kwambura Leta,nibafate na ziriya ndege 2 z’intambara ziparitse I Goma ubundi basonge mbele.

    1. Ahubwo c interahamwe ubu zirashaka ili zatashye.Igishekeje M23 nifata Goma aba Congoman barahungira Rubavu kandi tubakire neza

      1. Sengabo apfuyubusa , amaraso ye imbwa ziyanywereye idiho. bahungu we Uzi yaba yapfuye afasha benewabo? yarikuzajya yibukwa nkintwari ubuse Congo twizere ko iribuhe impozamaririra umuryango asize? igendere uzize ubugwari bwawe. gusa niyo utarigupfa warigufungwa ngo wagambanye nabenewanyu ukazagwa muri Gereza ntakundi zose zigera I Roma

  8. M23 ooye ooye iyo umubyeyi yanze gutanga uburenganzira bungana kubana be akarobanura kubutoni ibimubaho nibyo biri kuba kuri congo nibajye mu mishyikirano nibitaba ibyo M23 irafata numurwa mu kuru wa congo da!!!

  9. Mbeseke,abaturage,baraziriki,guhosha,intambara,bisaba,ubwege,ok,nibemera,imishyirano,amahoro,arabaho,kandi,nibanga,m,23,irafatagoma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button