Umutwe wa M23 uri kugenzura umupaka wa Ishasha uhuza Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Uganda, nyuma y’uko FARDC n’abo bafatanyije bahunze nta mirwano ibayeho.
Umupaka wa Ishasha, uherereye mu birometero 60 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umurwa mukuru wa Teritwari ya Rutshuru, ni umupaka wa kane winjiza ibicuruzwa byinshi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’igihe kinini umupaka wa Bunagana ufashwe n’umutwe wa M23, uwa Ishasha niwo wakoreshwaga na Leta ya Congo mu kwinjiza ibicuruzwa bivuye muri Uganda.
Amakuru avuga ko wafashwe kuri uyu wa gatatu nta mirwano ibayeho kuko ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije irimo FDRL, MAIMAI, CODECO, NYATURA, ACPLS na PARRECO bakuyemo akabo karenge.
Kugeza ubu umutwe wa M23 niwo uri kugenzura ibyinjira n’ibisohoka kuri uwo mupaka unyuzwaho ibicuruzwa byinshi.
Aimé Mukanda, umwe mubazwi cyane muri Teritwari ya Rutshuru yatangaje ko ifatwa rya Ishasha ari inzira yo korohereza M23 kwakira inkunga ihabwa na Leta ya Uganda.
Avuga ko ibyo M23 iri gukora byo kuva mu duce twa Kibumba, Rumangabo, Kishishe ari umukino wo kuyerekeza mu bice by’ingenzi mu ntambara.
Yasabye Guverinoma ya Congo gufunga imipaka na Uganda mu gace M23 igenzura no kwikura mu bihugu bigize umuryango wa EAC.
Kuri uyu wa kane haraba umuhango wo gushyikiriza ingabo za EAC ikigo cya gisirikare cya Rumangabo cyari cyarigaruriwe n’umutwe wa M23.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Iki nicokigaragazaneza yuko m23 nabayishigikiye bajegusahura umutungo wa RDC congo (R) none kobavugango bararwanirira abavuga ururimi rwikinyarwanda iyomuri ishasha habayo abavuga ururimirwikinyanda? nibareke kutubesha ukuri kuzaja ahagaragara.
Uri ptopto koko. Ubwo se wari da iwawe ugafunga imiryangi yose, ugasiga amadorishya afunguye? Gusahura? Ariko ubuhanga bwo gusahura M23 yihariye butagurwa na FARDC ni ubuhe?
Hahaha abaturage barivanze,ntakubavangura bazabarindira umutekano bose nta nta rukuta ruri hagati yabo ngo rutandukanye ubwoko
Bravo m23 mbakuriye ishapo rwose,murinde abaturage n’ibyabo byose
Hahaha abaturage barivanze,ntakubavangura bazabarindira umutekano bose nta nta rukuta ruri hagati yabo ngo rutandukanye ubwoko
Bravo m23 mbakuriye ishapo rwose,murinde abaturage n’ibyabo byose
Ishasha se kuki uvuga ngo nta bavuga ikinyarwanda bariyo potopoto we!umwanzi akomeze abatere bamureke se?nibakubite amafigi,uko kuli uvuga kuzagaragare,pagali we! courage Basore
Uyu ngo arasaba RDC gufunga imipaka yayo na Uganda???? None barafunga aho batagenzura? Ariko kweli iki gihugu kigira igisirikare? Ubu Cyabitama ngo ategereje ko inyeshyamba za Sudani y’epfo n’andi masibo y’abanyerondo bakomotse mu karere ngo aribo bazaza kumurindira igihugu? Nahame hamwe ahubwo arebe ingaruka zo kujya muri politiki utazi n’icyo igihugu bisobanuye. Izi nyakatsi zuzuye igihugu cye nibwo butunzi arata ngo abaturanyi bashaka gusahura? Africa warakubititse!
Bunagana yarafashwe, none ishasha naho harafashwe, kandi niho hanyuraga ibicuruzwa byinshi. Ubwo se ubukungu bw’igihugu ntibugiye kurambarara hasi? Bugiye gusubira inyuma pe!
Imana izi byose ! Icangombwa n’uKwiyeza gusa kuko amahoro yo mwisi yarabuze . Izindambara zisa nizo mu 16e siècle .