AmahangaInkuru Nyamukuru

M23 yerekanye intwaro yambuye FARDC n’abacanshuro b’Abarusiya- VIDEO

Umutwe wa M23 werekanye intwaro z’amoko atandukanye wambuye ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’imitwe bifatanyije irimo FDLR, Mai Mai n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda kabuhariwe rya Wagner.

Ni mu mashusho yasakajwe n’abarwanyi b’uwo mutwe ubwo bari bavuye ku mirongo y’urugamba rw’abahuje na FARDC n’abo bafatanyije yabereye muri Teritwari ya Rutshuru.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter agaragaza inyeshyamba za M23 zikoreye intwaro zirimo izirasa kure zafashe nyuma y’uko abo bari bahanganye bakijijwe n’amaguru.

Intwaro zafashwe zirimo izo mu bwoko bwa Mortier 60 MM, RPG, Machine Guns n’umurundo wa AK47 zikiri nshya.

M23 ivuga ko ubwo yagabwagaho igitero na FRDC n’abo bafatanyije barimo Abacanshuro ba Wagner birwanyeho babasubiza inyuma babambura n’izi ntwaro.

Bati “N’abazungu b’Abarusiya murebe ibyo bataye byose, murabona RPG, murabona Mortier nshya, iyi guverinoma yacu sinzi ko iyi ntambara barwana bazayitsinda.”

Bongeraho ko “Bajya baca umugani ko akari bupfe kabungira akari bukice” mu rwego rwo kuburira ingabo za Leta n’abandi babagabaho ibitero.

M23 yemeza ko nta bufasha ihabwa n’igihugu icyo aricyo cyose cy’amahanga ko intwaro bazambura ingabo za Leta ya Congo.

Mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma bakiriye inkunga y’intwaro nyinshi zigezweho bahawe n’igihugu cya Turukiya.

Ni intwaro zahawe Congo mu rwego rwo guhangamura umutwe wa M23 ukomeje kuzengereza bikomeye ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Icyo gihe umutwe wa M23 watangaje ko wishimiye izi ntwaro zahawe Congo kuko bazazibambura ku manywa y’ihangu izindi bakazigura ku giciro cyo hasi.

M23 yagize  iti “Twishimiye cyane izi mpano kuko ku rugamba tuzabatsinda kandi bazazisiga zose, Murakoze cyane.”

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. Ikibazo: Ese ni ukuri? M23 yatubeshye kenshi ku bulyo utapfa kwemera ibyo bakubwiye! Nibaduhe ibimenyetso bifatika ko noneho atari igipindi.

  2. Ariko rekambaze Imana data watwese womwijuru dukunzekwita bwana wamajeshi namwe m23 muribamajeshi (Ingabo)iyomutanga amakuru nikuki mukunze gush’ Iramwibinyoma?ibyobinyoma mubikurahehe ko iso womwiju atarumunyabinyoma? FARDC ntiheruka kugabigitero, abontamenyamakr yabo ninyeshamba nangwa FDLR, m23d(None m ujagufata ishasha FARDC Koyavuyemo itarashe yabuze nurusasu 1 mumbu? xu

  3. Ubwose icabashimishije niki kombona izontwo ntanimwe irimo ikanganye? nizerekandiko munyuzwenazo ntimuzongyera gucyenera izija ziva mubindibihugu bibafasha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button