AmahangaInkuru Nyamukuru

M23 yarahiriye gushyira iherezo ku byatumye yubura imirwano

Umutwe witwaje intwaro wa M23 watangaje ko utazongera kuva ku butaka bwa RD Congo usubire mu buhungiro nk’uko wigeze kubigenza ubwo mu mwaka wa 2013 watsindwaga, urahirira gushyira iherezo ku byatumye begura intwaro.

Umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa na Gen Sultan Emmanuel Makenga

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’umutwe wa M23 rivuga ko mu gihe Leta ya Congo yanze ibiganiro bazarwana nayo kugeza ku iherezo.

M23 yatangaje ko amahitamo yabo ari ibiganiro bigamije gucyemura ibibazo, ariko niba Kinshasa yahisemo intambara, igomba kwirengera ingaruka zayo.

Umuyobozi w’uyu mutwe Bwana Bertrand Bisiimwa yavuze ko “Ufite imbaraga azatsinda kandi Kinshasa itazongera gusaba uyu mutwe kuva mu duce yatakaje.”

Uyu mutwe wamenyesheje Umuryango Mpuzamahanga ko ku wa 8 Ugushyingo 2022, Ingabo za Leta ya Congo zakoresheje indege z’intambara zisuka ibisasu mu duce dutuwe n’abaturage, zica abasivili abandi barahunga.

Nta mibare y’abishwe n’izi ndege irajya ahagaragara, gusa amakuru aturuka ahatewe amabombe avuga ko hari abaturage bapfuye abandi barakomereka.

M23 yavuze ko ibyakozwe na FARDC ari ibyaha by’intambara bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage benshi mu bice igenzura kandi bibangamira ibikorwa by’ubutabazi.

Uyu mutwe warahiye ko “Udateganya gusubira mu nkambi z’impunzi ahubwo igomba kwirwanaho ukarinda abaturage.”

Uyu mutwe uyoborwa ku rugamba na Gen Sultan Makenga, washimangiye ko wiyemeje gushyira iherezo ku muzi w’ibibazo byatumye begura intwaro.

Wavuze ko Leta ya Congo ititaye ku nzira y’ibiganiro byasabwe n’Umuryango w’Abibumbye, AU ndetse na EAC ahubwo ushaka intambara bakaba bagiye kujya mu mitsi nta yandi mahitamo.

M23 isobanura ko ari abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo, bashaka kuba mu gihugu cyabo batekanye n’imiryango yabo.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanze burundu ibyo kujya ku meza y’ibiganiro na M23, ivuga ko izayirasa igasubira mu nkambi z’impunzi aho yateye ituruka.

Kugeza ubu nta gace na kamwe kagenzurwa na M23 kari kigarurirwa n’Ingabo za Leta kuko uyu mutwe wafunze inzira z’ubutaka zose zinjira mu matware yawo.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Yewe! Nkurikije ibyo amashusho yatweretse bamaze kubamishaho amasasu, umenya koko bariyemeje gupfira ku butaka bwa Kongo! Halya ubundi bararwanira iki? gufata ubutegetsi? kurengera abatutsi bo muri Kongo? Ntabwo batubwira neza ikigamijwe.

  2. unva bagabo akagabo gahimba akandi kataraza, babonye badasubizwa ngo twatsinze, ubu c`est pas le cas M23 igiye gukora kunganzo ubundi biriya bishangazi bababeshye ngo nindege birangire, cyabitama ati reka ngure izindi, ngaho nasobanurire USA icyo agurira izo ndege kuza gukubitwa na M23?nizize abana bariteguye tu, songa mbere bana ba congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button