Andi makuru

Kwibohora28: Umujyi wa Kigali wasabye abantu kudahungabanywa n’ituritswa ry’ibishashi

Umujyi wa Kigali watangaje ko mu ijoro ryo kuri wa Mbere tariki ya 04 Nyakanga 2022 haturitswa urufaya rw’ibishahi (fireworks) mu rwego rwo kwishimira isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 28.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, risobanura ko ituritswa rya biriya bishashi ribera mu turere twa Gasabo na Nyarugenge.

Mu Karere ka Gasabo ibishashi biraturikirizwa i Remera kuri Stade Amahoro no ku musozi wa Bumbogo mu gihe mu Karere ka Nyarugenge biturikirizwa ku musozi wa Kigali hafi ya Stade ya Kigali.

Iryo tangazo ryasohotse kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 rivuga ko ibi bishashi biza guturitwsa isaa yine z’ijoro (22h00).

Rikomeza rihamagarira abaturage kutagira ubwoba, riti “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’urusaku ku begereye aho bizaturikirizwa.”

Risoza ryifuriza abanyarwanda bose isabukuru nziza yo kwibohora ku nshuro ya 28

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button