Imikino

Kuzamura Impessa irashaka kugira ikipe ikina icyiciro cya Mbere

Ubwo herekanwaga umutoza mukuru w’ikipe ya Impessa FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri, uyu mutoza yatangaje ko kimwe mu byihutirwa byo gufasha iyi kipe ari ukuyizana mu cyiciro cya Mbere.

Rwibutso Claver yagizwe umutoza wa Impessa FC mu myaka itatu iri imbere

Ku wa Gatanu tariki 9 Nzeri 2022, ubuyobozi bw’ikipe ya Impessa FC bwatangaje ko Rwibutso Claver ari we mutoza mukuru w’iyi kipe yiganjemo abakiri bato.

Uyu muhango wabereye muri Amaris Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, hanavugiwemo byinshi bijyanye n’ubuzima bw’ikipe bwa buri munsi n’indi mishinga iteganywa.

Uyu mutoza, Rwibutso Claver, yasinye amasezerano y’imyaka itatu ariko muri iyo myaka akaba agomba kuzamura ikipe mu cyiciro cya Mbere. Uretse ibi kandi, uyu mutoza agomba gufasha ikipe mu mishinga yagutse ifite hagamijwe kuyishakira iterambere rirambye.

Umuhango wo kwerekana uyu mutoza ku mugaragaro, wanahuriranye no kuba wari umunsi we w’amavuko ndetse ubuyobozi bumwereka ko bumwishimiye bwifatanya nawe muri ibi byishimo.

Rwibutso yatoje amakipe arimo Pepiniere FC, Aspor FC n’izindi. Asanzwe afite ikipe y’ingimbi yitwa Agaciro Footbal Academy.

Ubwo impande zombi zashyiraga umukono ku masezerano
Yakatiwe umutsima ku munsi we w’amavuko
Rwibutso [uri iburyo] yabanje kuganira na perezida wa Impessa FC
Akanyamuneza kagaragaraga ku maso yabo bombi
Uyu muhango wahuriranye n’umunsi w’isabukuru ye
Impessa FC ikina mu cyiciro cya Kabiri
Impessa FC ikina mu cyiciro cya Kabiri

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button