Ku mugoroba wo ku wa 12 Kanama 2022, mu Mujyi wa Kigali i Remera ku Gisimenti hazabera igitaramo cyise ” Inkera Gakondo”cyateguwe n’Itorero Imena rizwi mu mbyino gakondo no mu ma serukiramuco akomeye ku Isi.
Muri iki gitaramo kizabera ku Gisimenti ahitwa MURUGO Pub hazamurikwa imbyino gakondo, kizajya kiba buri wa Gatanu mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’injyana gakondo nyarwanda.
Kigamije kwerekana ibyiza by’umuco Nyarwanda , ndetse no guhuza abakunzi b’umuco nyarwanda b’ingeri zitandukanye.
Itorero Imena rivuga ko ryateguye iki gitaramo mu rwego rwo kwegera abakunzi babo, ngo bajyaga babyina mu bukwe no mu bindi birori bagataha bakinyotewe ubuhanga bwabo, aha niho bagiye kujya bataramira.
Umuyobozi w’Itorero Imena, Semanza Jean Baptiste uzwi nka Jabastar Intore yabwiye UMUSEKE ko gutegura iki gitaramo ngaruka cyumweru ari ubusabe bw’abakunzi babo.
Ati “Abakunzi bacu bagiye badusaba ko twajya tugira aho dutaramira mu rwego rwo gusigasira umuco wacu ndetse no gukundisha imbyino Gakondo abato n’abakuru.”
Avuga ko bahisemo kujya bataramira abakunzi b’indirimbo gakondo buri wa gatanu aho bazajya bakorana n’abandi bahanzi bazwi muri iyi njyana.
Kuri iyi nshuro abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa n’abarimo umuhanzi Mucyo w’Intore, Ikobe Gakondo Live Music n’Itorero Imena Culture Trouple.
Iki gitaramo kizayoborwa na MC Nkwakuzi ni mugihe uwitwa Dj Justin azaba avanga imiziki iryoheye amatwi.
Nta kiguzi cyashyizweho cyo kwinjira muri iy’Inkera Gakondo, abantu basabwe kuzitabira ku bwinshi bakaryoherwa n’ibyiza by’umuco nyarwanda.
Itorero Imena ryateguye iki gitaramo ni rimwe mu matorero atanga umusanzu mw’Itorero ry’Igihugu Urukerereza aho umuyobozi waryo ari nawe Kapiteni w’Itorero ry’Igihugu.
MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW