Ubuzima
Izikunzwe

Ku banywi b’inzoga ! Menya amfunguro ukwiriye kurya mbere yo kunywa inzoga

Ku banywi b’inzoga ! Menya amfunguro ukwiriye kurya mbere yo kunywa inzoga

Kubanywi b’inzoga hari ubwo bagera mu gihe cyo kunywa cyane ku buryo aba yumva atarara icupa.Nk’umuntu rero burya hari ibyo ushobora gufata mbere yo kunywa kugira ngo bigufashe.

Ibi ni ukwibutsa abanywa inzoga ko ibyo urya mbere yo kunywa ari byo bigena uko inzoga ziraza kukugenza umaze gusinda.Niba udashaka kugira umunaniro kandi ugirwa inama yo kunywa mu rugero hanyuma ukarya nyuma.

MENYA AMAFUNGURO UKWIRIYE GUFATA MBERE;

1.Amagi : Amagi , akungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri kwihagararaho igihe kirekire . Ni byiza ko mbere yo kunywa inzoga ubanza kurya amagi, kuko agira intungamubiri zihagije.

2.Imineke: Imineke ni amafunguro meza(Imbuto) kuri wowe mbere yo kunywa inzoga cyangwa ibindi bisindisha kubera ko ikungahaye kuri ‘Fibre’ na Potassium na Magnesium bishobora kurinda cyane ndetse bikaringaniza imikorere y’umubiri wawe.

3.Beterave: Ibi bikungahaye kuri antioxidante zifasha mu kurinda igifu. Healthline itangaza ko kunywa umutobe wa Beterave bifasha cyane mu kurinda umubiri biturutse kuri ‘Enzymes’ zirimo zirinda umubiri gusinda vuba.

4.Salmon: Amafi yo mu bwoko bwa Salmon abamo Omega 3 Fat igirira umumaro ubuzima bwa muntu.

5.Inkeri : Inkeri zifitemo ibintu bituma umubiri ubasha guhangana no kunywa inzoga no gufasha umubiri ugiye kuzahazwa nayo.

6.Avoka: Kurya amavoka bifasha cyane mu kugabanya ubukana bw’inzoga zafashwe na nyiri ubwite.Amavoka yifitemo Potassium nazo zigira akamaro mu gufasha abanyweye inzoga.

Isoko: Fleek

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button