Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yashyize igorora abakobwa barisha ikimero cyabo bazwi ku izina rya ‘Slay-queens’.
Mu cyumweru gitaha hateganyijwe imikino y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona, aho imwe muri iyo harimo uzahuza Gasogi United izaba yakiriye Étincelles FC y’i Rubavu.
Uyu mukino uteganyijwe kuzaba ku wa Kabiri tariki 6 Nzeri 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yavuze ko abakobwa bazwi nka Slay-queens bahawe ubwasisi.
Mu kiganiro Rirarashe cya RadioTv1, KNC yavuze ko umukobwa uzagurira umwambaro wa Gasogi United mu iduka rya Hopoline Sports, azahabwa andi mahirwe muri Stade.
Ati “Umu slay-queen aho ari hose, mugure umwambaro wa Gasogi. Mugure umwambaro wa Gasogi nimurangiza muzaze ku mukino wa Étincelles FC, tuzabategurira umwanya wo mu cyubahiro [V.VIP], kandi mu kiruhuko cy’igice cya mbere mwemerewe kujya kunywa champagne, cyangwa ikindi ashaka.”
Yongeyeho ati “Uyu munsi nta mpamvu n’imwe abantu bagomba gufata aba slay-queens uko bishakiye. Mwigaragaze, Gasogi irahari ngo ibahe ibyishimo.”
Ikindi uyu muyobozi yakomeje avuga, ni uko aba bakobwa bazaba baguze imyambaro ya Gasogi United, bazinjirira ubuntu kuri uyu mukino.
Ibi byakozwe mu rwego rwo kubakundisha iyi kipe ifite icyivugo kigira kiti ‘Ibyishimo ni yo Ntego.’
Umukino ubanza wa shampiyona, Gasogi yatsinze Mukura VS igitego 1-0 cyabonetse kuri penaliti.
UMUSEKE.RW