ImikinoInkuru Nyamukuru

Kiyovu Sports yigaranzuye Marine FC

Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports ibifashijwemo na Muhozi Fred, yatsindiye Marine FC kuri Stade Umuganda.

Muhozi Fred yahaye intsinzi Kiyovu Sports

Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’amanywa. Umutoza mukuru w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu, yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 babanzamo.

Ndayishimiye Thierry yari yasimbuwe na Tuyisenge Hakim, Muhozi Fred yari yafashe umwanya wa Nshimirimana Ismaël Pichou, mu gihe Nkinzingabo Fiston we yari yafashe umwanya wa Mugenzi Bienvenue.

Iminota 45 yarangiye buri kipe ihagaze neza, ariko ikipe yo ku Mumena igaragaza ibimenyetso byo kubona igitego.

Nyuma yo gukomeza gusatira izamu rya Marine FC, Kiyovu Sports yaje kubona igitego ku munota wa 49 cyatsinzwe na Muhozi Fred.

Nyuma yo kubona igitego, Kiyovu Sports yakomeje gusatira ndetse binashoboka ko yabona igitego cya Kabiri ariko iminota 90 irangira ari igitego 1-0.

Ibi byatumye Kiyovu Sports yuzuza amanota 30 n’ibitego icyenda izigamye. Aya iyanganya na AS Kigali yo izigamye ibitego 15.

Umukino usigaye ngo igice kibanza kirangire, ni uhuza Rayon Sports na Gasogi United kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Saa kumi n’ebyiri z’ijoro (18h).

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Marine FC XI: Ahishakiye Hértier, Mutuyimana Djuma, Manzi Olivier, Rushema Chris, Ishimwe Jean Irène, Gikamba Ismaël, Mugiraneza Jean Claude, Ndayisenga Ramadhan, Munyurangabo Cédric, Nahimana Amimu, Ngabonziza Gylain.

Kiyovu Sports XI: Nzeyurwanda Djihadi, Nsabimana Aimable, Tuyisenge Hakim, Hakizimana Félicien, Serumogo Ally, Mugiraneza Frodouard, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Erisa Ssekisambu, Bigirimana Abedi, Muhozi Fred.

Pichou yabanje ku ntebe y’abasimbura

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button