Imikino

Kiyovu iraburana urwa ndanze! Ferwafa yakuye igihu ku kibazo cya Lague

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, bwemeje ko Byiringiro Lague ukinira APR FC, akiri umukinnyi w’iyi kipe n’ubwo Sandvikens IF yo muri Suède yamwemeje nk’umukinnyi mushya wa yo.

Byiringiro Lague aracyari umukinnyi wa APR FC mu mategeko

Tariki 26 Mutarama 2023, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga za yo, ikipe ya Sandvikens IF ikina mu cyiciro cya Gatatu muri Suède, yemeje ko Byiringiro Lague ari umukinnyi mushya wa yo.

Ntabwo byatinze, uyu rutahizamu yahise agaragara mu mukino wahuje Kiyovu Sports n’iyi kipe y’Ingabo wabaye tariki 28 Mutarama 2023 kuri Stade ya Huye.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona ibitego 3-2, Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwahise bwandikira Ferwafa busaba ko APR FC yakamburwa aya manota kuko yakinishije Lague kandi yeraratangajwe nk’umukinnyi mushya wa Sandvikens IF yo muri Suède.

Ibaruwa Kiyovu yanditse igira iti “ Dukurikije amakuru tuvana mu Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suède, aho ku wa 26 Mutarama 2023 yatangaje kuri Twitter yayo ko Byiringiro Lague ari umukinnyi wayo byemewe n’amategeko, tukaba dusanga idakwiye guhabwa amanota y’umukino waduhuje na yo ku wa 28 Mutarama 2023.”

N’ubwo Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ibi ariko, Umuvugizi wa Ferwafa wungirije akaba n’Umujyanama mu by’Amategeko, Karangwa Jules ahamya ko mu buryo bw’amategeko bo batararekura Byiringiro Lague ndetse akiri mu bitabo by’iri shyirahamwe.

Ati “Ubundi uvuga ko umukinnyi yagiye mu kipe yo mu kindi gihugu iyo atakiri mu bitabo by’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu avuyemo. Twe rero Lague aracyari mu bitabo byacu.”

Jules yakomeje asobanura ko mu gihe cyose nta ITC [International Transfer Certificate] iri shyirahamwe riraha Lague, akitwa umukinnyi wa APR FC kuko ari bwo buryo bwonyine busobanura ko umukinnyi yavuye mu gihugu yagiye mu kindi mu buryo bw’amategeko.

Ibi birahita bisobanura neza ko Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bushobora kuri kubura urwa ndanze, ndetse ikiyongera kuri ibyo nta bimenyetso bidasanzwe biherekeza ikirego bwatanze muri Ferwafa.

Iyi kipe yo ku Mumena iri ku mwanya wa Kane n’amanota 31 mu mikino 17 ya shampiyona imaze gukinwa.

Kiyovu Sports yahise yandikira Ferwafa iyisaba kwaka APR FC atatu yakoreye

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button