Inkuru NyamukuruMu cyaro
Izikunzwe

Kirehe: Umurundi wabaga mu nkambi ya Mahama yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye.

Kirehe: Umurundi wabaga mu nkambi ya Mahama yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye.

Impunzi y’Umurundi yitwa Ndayishimiye Lazare yabaga mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, yasanzwe mu cyumba yabagamo yarapfuye.

Umurambo w’uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko wari warahungiye i Mahama muri 2015, wabonetse nyuma y’uko bagenzi be babaga hafi y’aho arara bumvise umunuko udasanzwe, ubwo bajyaga kureba basanze uyu nyakwigendera yarishwe.

Bakimara kubibona ibyabaye  bahise batabaza Polisi ndetse n’inzego z’ubuyobozi.

Amakuru kandi atangazwa na baturage avuga ko  iperereza ry’ibanze ryerekana ko Ndayishimiye yaba yarishwe anize.

Umwe mu bararaga hafi ye yagize ati: “Telefoni ze ebyiri abapolisi bazisanze iw’umwe mu baturanyi be. Hanyuma, itsinda ry’insoresore zabaga mu cyumba kiri hafi y’icye zarahunze, ntituzi igihe zagendeye. Ibintu byose byari mu nzu ye birimo amagare abiri, icupa rya gaze, imyenda n’ibindi byaribwe”.

Umwe mu bayobora impunzi z’i Mahama avuga ko insoresore zahunze zisanzwe zizwi, ndetse ko ibintu byibwe Ndayishimiye byasanzwe aho zabaga.

Uyu yunzemo ko bigaragara ko urupfu rwa nyakwigendera rwari rwarateguwe, kuko umurambo we wabonetse waratwitswe ndetse uziritse amaboko mbere y’uko abamwishe bamuhambirira mu mufuka.

Umurambo wa nyakwigendera ukiboneka wahise ujyanwa ku bitaro bya Kirehe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button