Inkuru NyamukuruMu cyaro

Kirehe: Amaterasi y’indinganire yitezweho gukumira isuri yangizaga imyaka

Abaturage bo mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe bizeye ko bagiye guca ukubiri n’amapfa binyuze mu bikorwa byo guca amaterasi y’indinganire n’ayikora ku misozi ihanamye bigamije gukumira isuri yangizaga imyaka yabo n’urusobe rw’ibidukikije.

Abahinzi b’i Gatore bavuga ko bizeye umusaruro ushimishije kubera amaterasi y’indinganire

Muri aka Karere ku misozi iriho ubuhaname hazakorwa amaterasi kuri hegitari 100, imirwanyasuri kuri hegitari 215.7, gutera amashyamba ku misozi ikomeye kuri Hegitari 50, gutunganya amashyamba asanzwe kuri hegitari 20 no gutera ibiti gakondo kuri hegitari 10.

Ni mu mushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no kubakira ubudahangarwa imidugudu yo mu cyaro[ LDCF3].

Abaturage batunzwe n’ubuhinzi mu Murenge wa Gatore ho mu Karere ka Kirehe bagaragaza ko buri mwaka bahuraga n’ibihombo biturutse ku butaka bwabo ndetse n’ifumbire byatwarwaga n’isuri bikagira ingaruka ku mibereho yabo.

Bemeza ko guca amaterasi y’indinganire n’ayikora bizasubiranya urusobe rw’ibinyabuzima bikabageza ku iterambere ryihuse.

Mukatwizeyimana Jeanne wo mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari ka Nyamiryango mu Murenge wa Gatore avuga ko mbere bapfaga guhinga ariko imyaka igatwarwa n’isuri, bityo akaba abona amaterasi nk’igisubizo.

Ati “Hakabaho n’ubwo uhinga imbuto washyizemo ntunayibone ugasarura bicye kubyo washyizemo, twapfaga guhinga kugira ngo tuticara ariko nta musaruro.”

Akomeza agira ati “Amazi ntazongera kumanuka ngo atembane isuri, azajya aza agwe mu materasi imyaka ibone ko yera.”

Nzamurambaho Fidel wo mu Mudugudu wa Nyagitongo, mu Kagari ka Nyamiryango mu Murenge wa Gatore, avuga ko bizeye kubona umusaruro ushimishije, mbere imvura yangizaga imyaka bahinze, bakayisanga mu gishanga cya Cyunuzi.

Ati “ Ariko ubu twizeye umusaruro ushimishije, bizatuma dutera imbere kandi twigishijwe uko tugomba gusigasira ibi bikorwa.”

Abaturage bahuriza ku kuba ibi bikorwa bitandukanye bigamije kurengera ibidukikije byaratumye umubare munini w’abashomeri ubonamo akazi.

Mukatwizeyimana avuga ko buri mwaka bahuraga n’ibihombo bikabije kubera isuri

Umukozi Ushinzwe Ibidukikije mu Karere ka Kirehe, Ngirabakunzi Octavier avuga ko aka karere ari kamwe mu Turere dukunze kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere harimo izuba riteza amapfa ndetse imvura nayo yagwa igateza ibibazo birimo isuri ikabije, byose bigateza ingaruka ku bukungu no ku bidukikije.

Ngirabakunzi akomeza avuga ko uyu mushinga wa LDCF3 uzanita cyane mu gusigasira ibiti gakondo no gutera amashyamba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse abaturage bagahabwa ubufasha bwo kwiteza imbere badashingiye cyane ku bikorwa by’ubuhinzi.

Ati “Ibyo ntibihagije aka karere gafite ibiti gakondo, ibyo biti bifite umumaro w’umwihariko kimwe mu ntego z’uyu mushinga ni ukureba uko byasigasirwa.”

Mu ntego z’uyu mushinga harimo no guhangana n’ingaruka za Covid-19 aho biteganywa ko abagenerwabikorwa bazafashwa guhanga no gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse igamije kuzamura imibereho yabo idashingiye ku buhinzi gusa.

Ati “Twanarebye mu buryo bwa gutse ku buryo abaturage bazafashwa mu bikorwa byo guhangana n’imihindagukire y’ibihe biciye mu kuhira hakoreshejwe imirasire y’izuba kandi uyu mushinga waduhaye ingengo y’imari.”

Mu Turere twa Gakenke na Kirehe uyu mushinga ukaba uzita ku bikorwa birimo no gusana amazu yo mu Midugudu yubakiwe abatishoboye 500 mu buryo butangiza ibidukikije bahabwa ibiti by’imbuto, amashanyarazi yo gucana no kubakirwa ibiraro, gutunganya ubutaka buri kuri hegitari 23,560.

Abasaga ibihumbi 15 bakazabonamo akazi ndetse ukagera ku bagenerwabikorwa ibihumbi 56 kandi 50% bakaba abagore.

Umushinga wo gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima no kubakira ubudahangarwa imidugudu yo mu cyaro ukaba uri gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije REMA ku bufatanye na UNDP na GEF, ukaba ugomba gutwara miliyoni zirenga 8 z’amadorali mu gihe cy’imyaka 6.

Ngirabakunzi Octavier umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Kirehe
Izi nzu zo mu Mudugudu w’Agasharu zimaze imyaka 12 zubatswe zigiye kuvugururwa mu buryo burengera ibidukikije
Aya materasi y’indinganire yitezweho kurandura isuri
Urubyiruko rwahawe akazi
Abaturage bari guhabwa n’urubingo ruterwa ku materasi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button