Ku cyumweru tariki 18 Ukuboza, 2022 mu masaha y’umugoroba, amaso yari ahanze Igikombe cy’Isi muri Qatar, ariko kuri iyo saha ya saa 17h00 bamwe babanje barebye umupira bitotomba bitewe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye i Kigali muri ayo masaha.
Visi Mayor w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’Ubukungu, Mme Urujeni Martine na we yasiganwaga n’igihe avuye mu Mujyi, Nyarugenge yerekeza Kimironko, Gasabo.
Yari mumodoka nziza y’abayobozi nk’uko umuturage waduhaye amafoto y’uyu muyobozi abivuga, ageze hafi ya KBC, imbere y’ubusitani bwa Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu, MINADEF, nibwo yasanze mu nzira haguyemo amashami y’umukindo.
Uwaduhaye amafoto, avuga ko batunguwe no kubona umugore w’umusirimu aparitse imodoka, akavamo, agatoragura ibyo bishami mu muhanda, n’amababi yabyo ubundi akongera akatsa imodoka akagenda.
Ati “Nakunze ko ari umuyobozi utanga urugero ku bandi.”
Umujyi wa Kigali ni hamwe mu hantu havugwa ku rwego rw’isi ko, hakeye cyane uregeranyije n’indi mijyi
Iyi mvugo imaze kwamamara, ntabwo Abanyarwanda bakwiye kuyifata gutyo gusa, n’ubwo gihamya yabyo iri mu bihembo uyu Mujyi wagiye uhabwa ku rwego mpuzamahanga.
Ubu ibikombe bimaze kuba bitanu, Umujyi wa Kigali ubitse kubera kuba ukeye n’imbaraga ushyira mu isuku yawo.
Muri uyu mwaka wa 2022, Umujyi wa Kigali ufite ibikombe bitatu muri uru rwego. Ikitwa Initiatives of digitizing land services, smart cities initiatives and citizen empowerment, cyatanzwe na Leta ya Azerbaijan na UCLG Africa mu mwaka wa 2022, hari ikitwa Local Africa Public Service award, na cyo cyatanzwe muri 2022, n’ikitwa Wetland City award, (gufata neza ibishanga), na cyo cyatanzwe muri 2022.
Ibindi bikombe ni ikitwa Bloomberg Philanthropies Mayors challenge award, cyahawe Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 2021, n’ikitwa UN HABITANT AWARD, Umujyi wa Kigali wakibonye muri 2016.
Mu kiganiro Visi Mayor w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza n’Ubukungu, Mme Urujeni Martine yahaye UMUSEKE, yavuze ko iby’amafoto yafotowe atabizi.
Yakomeje agira ati “Hari igishami cy’umukindo cyari cyaguye mu muhanda ngikuraho. Nta n’ubwo namenye ko hari uwamfotoye! Yarayatangaje se? Hehe ko ntabibonye?”
Gira neza wigendere ni imvugo ya kera y’Umunyarwanda! Naho Perezida Paul Kagame mu mwaka wa 2016, yigeze kuvuga ati “Ntabwo dukeneye umuterankunga wo kudufasha gusukura aho dutuye.”
Isuku tubona ku mihanda myiza y’Umujyi wa Kigali, ikwiye kuba ubuzima bwacu bwa buri munsi, ikagera mu ngo zacu, mu bwiherero, ahari ibikorwa remezo hahurira abantu benshi, no ku mubiri wacu.
Mme Urujeni Martine yatowe nk’Umujyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali tariki 25/03/2022, kuri iyo tariki atorerwa kuba Visi Mayor w’Umujyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’ibijyanye n’Ubukungu.
HATANGIMANA Ange Eric/UMUSEKE.RW
Ni umuyobozi mwiza Kandi akaba umunyarwandakazi ufite ubumuntu.
God bless her!
Mwakoze neza Muyobozi! Ibisubizo byinshi ku bibazo by’abanyarwanda biri mu biganza byabo. Urwo ni urugero rwiza! Guca bugufi, gutanga urugero,…
Aba nibo bakorera igihugu babishaka badakorera ijisho. Ni bakeya cyane nkaba
Dushimiye leta yacu izi guhitamo neza abayobozi bakwiriye,kandi bashoboye,kuri vice Mayor URUJENI MARTINE,sugushaka kwifotoza,ahubwo nishyaka n’umutima asanzwe agira,akunda gukora kandi ntiyiganda,kandi yicisha bugufi n’umuhanga,turamuzi,kubamuzi nta gitangaza yakoze,kuko numudamu ukunda gukora,
Turashimira His excellence wacu uduhitiramo abayobozi bakwiriye,bazi icyo gukora
Nuku kera abanyarwanda babaga bateye rwose. Nyakubahwa ndaguahimiye. Kandi unkoze ku mutima.
Umunyarwanda ukwiye!
Bikwiye kutubera isomo twese. VM Martine warakoze cyane. Abanyarwanda buri wese akoze icyo abona gikwiye twagera kuri byinshi. Iri shami uretse n’umwanda ryashoboraga no guteza ibindi bibazo nko kugusha amagare ,,, kandi siwe wa mbere wari uhanyuze abandi baricagaho bakigendera. Twese dukorere u Rwanda nk’abakorera ingo zacu. Uretse ko ubunebwe bwitiranyijwe n’ubusirimu no mu ngo zacu hari abatabikora akaribona akiruka ajya gutuka umukozi wo mu rugo ngo kuki atarikuyeho!
Nta kidasanzwe yakoze n’uko ari umuyobozi ni nawe wari ukwiye kubikora kurenza abandi. Niba atumvikanye n’uwa mufotoye byaba ari bizima.
Niwe mutegarugori u Rwanda rukeneye pe
Yakoze cyane kuba atikakaza nk’abandi bayobozi b’ubu! Mugere Rusizi mwirebere ukuntu bategekera mu buriri baryamye basabiramo raporo y’amafoto y’abageze kuri terrain muri mutuel saa kumi za mu gitondo kandi bo bibereye mw’ishuka! Genda Rusizi wagorwa
Ibyo yakoze ni inshingano ntagitangaza kirimo
KADAFI rwose wagiye ureka amarangamutima aganisha ku bibi, ubuse uyu mutegarugori yaba yarumvikanye gute n’ufotora?
Ese inyungu yaba abifitemo yaba ari iyihe?
uriya niwe muyobozi ntabwo ari umutegetsi, abandi basaba amafoto y’igitondo ya MUSA saa kumi za mu gitondo bo bakibereye mu mashuka bari kumva agashyuhe ukumva barateruye bati kuko mutari kwifotora muri mu bukangurambaga? ukibaza niba we abyutse akaza kubafasha yapfa. Rusizi we ni wowe ubwirwa