Andi makuruInkuru Nyamukuru

Kigali: Inzego z’umutekano zarashe abagabo babiri

Abagabo babiri bikekwa ko ari abajura barashwe n’abashinzwe umutekano, amakuru avuga ko mbere yo kubarasa babarwanyije.

Mu gitondo urwego rw’Ubugenzacyaha rwagiye aho biriya byabereye (Photo TV 1)

Mu ijoro ryakeye, mu Mudugudu wa Birama, Akagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, Polisi yarashe abantu babiri bikekwa ko ari abajura barapfa.

Umusigire w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yabwiye UMUSEKE ko byabaye mu rukerera.

Ati “Byari byateze abantu bibateragura ibyuma, mu gutabaza inzego z’umutekano, Polisi, batangira kuyirwanya na bya byuma birangira babarashe.”

Uyu muyobozi yavuze ko bariya bagabo bari bateze abantu babiri, ku buryo babakomerekeje bajyanwa kwa muganga.

Yavuze ko byabaye mu masaha y’urukerera, hagati ya saa kenda (03h00 a.m) na saa kumi (04h00 a.m).

Ufiteyezu avuga ko abarashwe bari hejuru y’imyaka 25, ndetse ngo n’abo bari bateze ni abagabo na bo bari hejuru y’imyaka 20.

Yadutangarije ko atazi uko abakomerekejwe bamerewe, ariko “ngo mu gitondo babajyanye ku Kigo Nderabuzima ngo babafashe”.

Yasabye umuntu wese kuba ijisho rya mugenzi w’undi, hakabaho gutanga amakuru ku gihe hari uwo bakekaho ibikorwa by’ubujura.

Ati “Ndetse uwo ukora ubujura, yakwigishwa ko hari ibikorwa bindi yakora bikamuteza imbere.”

Bisa naho inzego zafashe ingamba zikarishye ku bakora ubugizi bwa nabi. Mu bihe bitandukanye muri aya mezi abiri ukwa 8 n’ukwa 9, hamaze kuraswa abantu bagera kuri 6 hirya no hino mu gihugu harimo n’aba barasiwe Kimisagara.

Inzego z’umutekano zarashe abantu babiri bataramenyekana (AMAFOTO)

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Nakomeje kuvuga kukujenjekera abo bicanyi bamaze abantu nabariya bose bali kwica abandi muntara zose babashyire kugiti maze urebe ko abantu badahumeka

    1. Bravo ku nzego zacu z’umutekano.Ese ubundi haburaga iki ngo bene aba banyazi baraswe urufaya nibinaba ngombwa barasirwe mu ruhame bihe n’abandi amasomo yo gukoresha imbaraga bakibeshaho aho kuziteresha abandi ibyuma.

      Mbere ya jenoside gato,mu gace nabyirukiyemo insoresore zishyiraga hamwe k’umunsi w’isoko zigakora inama yo kujya kwambura abanyesoko cyane cyane abakongomani babaga bazanye ibiciruzwa mu Rwanda.

      Ibi byakorwaga ku manywa y’ihangu inzego z’ubuyobozi zirebera.Nari umwana ariko bikambabaza cyane kubona umuntu ataka ntatabarwe Kandi ahohoterwa !Rero,harageze ko abanyarwanda dukomeza gutozwa gukoresha imbaraga mu gukora ibyubaka,ukomeje kwinangira abuza abandi umutekano,akabiryozwa muburyo butanga isomo kuri buri wese,harimo nk’iyi myanzuro yo kubarasa aho kurasa no gusenya Igihugu.
      Ubundi umuntu cg itsinda ry’amabandi ni gute rizengereza abaturage batanga imisoro,bishyura amafaranga agurwa intwaro z’iguhugu,batanga uburere,ubuvuzi…?Uyu murongo inzego z’umutekano zafashe wubahwe na Bose. Niba kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana binaniye umuntu, akananirwa kuyoborwa n’amategeko agenga Sosiyeti y’abantu,ubundi nk’uwo aba akenewe mu gihugu ngo akimarire iki? Gutema abanyagihugu!!!!!

  2. Iki kibazo cyo gutega abantu no kubatera ibyuma kiri hose no mu Mudugudu wa Agasharu muri Musezero ku Gisozi,munsi yuruganda rw’imigati hari urutare bategeraho abantu bigira gusenga nibature bakababura,inzego z’umutekano nizikaze ingamba.

  3. Iki kibazo cyo gutega abantu no kubatera ibyuma kiri hose no mu Mudugudu wa Agasharu muri Musezero ku Gisozi,munsi yuruganda rw’imigati hari urutare bategeraho abantu bigira gusenga nibature bakababura,inzego z’umutekano nizikaze ingamba.

  4. Jojo, Juru, Joyful n’abandi! Iyo barashe umuntu agapfa ntawe umenye niba koko ari umujura, ntacyo bibabwira? Abashinzwe umutekano bagombye kuba barize uko bafata abanyabyaha bakashyikiriza ubutabera. Ni gute umuntu yakwicwa ari mu mapingu ngo yashatse gucika? Ni gute warasa umuntu wikoreye ibidomoro bitanu by’inzoga nkorano nkaho yakwiruka akagusiga? Ntidukwiye kwishimira ubwicanyi bukorerwa abantu batahamijwe icyaha n’inkiko cyanga izindi zengo zibifitiye ububasha. Abaturage benshi bahamya ko icyitwaga inzego z’umutekano aricyo kibazo yuko zibangamiye umutekano mu gihugu! Birababaje!

  5. Kubwange nange nshoboye nabafasha urabavuganira igihugu cyacu ntago gishyigikiye inkozi zibibi kuko ntampamvu yokorara igegera zanze gukora ahubwo zikarara zuhungabanya umutekano wabaturange ahubwo nibakaze umutekano nahandi bigize ibyigenge bagereyo kuku byaratuzengereje rwose bakureho umwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button