Bamwe mu bakristo b’Itorero ADEPR mu Mudugudu wa Cyahafi muri Paruwasi ya Nyarugenge baratabaza inzego zitandukanye nyuma yo kwangirwa kwinjira mu rusengero ngo basenge, ibintu bafata nk’akarengane no kubacamo ibice.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri 2022 ubwo bamwe mu bagize itsinda ry’abanyamasengesho rizwi nk’ Abacuzi bajyaga gusenga ariko bakabuzwa gukandagiza ikirenge mu rusengero.
Aba bakristo bavuga ko batunguwe n’icyemezo cy’ubuyobozi bw’Umudugudu wa ADEPR Cyahafi kibuza ko binjira mu rusengero bakiragiza Imana nk’ibisanzwe.
Ubwo bageraga kuri uru rusengero umuzamu warwo usanzwe ari n’umukiristu wa ADEPR yabamenyesheje ko itegeko ryavuye ibukuru ritegeka ko badakwiriye kurota bakandagiza ikirenge muri urwo rusengero.
Uyu muzamu yabwiye abo bakistu ko ari icyemezo cyafashwe n’umushumba ndetse n’umwarimu w’iri torero ko nta muntu n’umwe wo muri iri tsinda wemerewe kwinjira mu nzu y’Imana.
Umwe muri aba bakristu bahejejwe inyuma y’urugi rw’urusengero avuga ko yazindutse aje gutakambira Imana nk’ibisanzwe ariko atungurwa no kubwirwa ko nta burenganzira afite bwo kwinjira ngo asenge.
Yagize ati “Haza umuzamu aravuga ngo ntabwo twemerewe kwinjira, ubwo baraza bakajya batoranyamo umuntu umwe babona bashaka bakamwinjiza.”
Avuga ko umuyobozi yababwiye ko ari inzererezi batagomba kwinjira muri urwo rusengero ibintu bafata nk’ihohoterwa.
Mugenzi we ati “Twaje gusenga nk’uko abandi basenga, kuva saa kumi z’urukerera bagendaga batoranya abo bashaka bagakinga.”
Uwihoreye François uzwi nka “Karosi” akaba ariwe ukuriye itsinda ryitwa “Abacuzi” ryangiwe kwinjira mu rusengero avuga ko ari akaga kabagwiririye nyuma yo gusabwa n’Itorero kuza gusengera aha.
Uyu Karosi n’itsinda rye yari yarasezeye muri ADEPR nyuma bagirana inyandiko zibemerera kugaruka mu Itorero bakava mubyo gusengera mu ngo.
Ati “Dusinyana inzandiko ndababwira nti akenshi iyo mujyanye abantu ku rusengero iyo mubonye ibintu bishyushye mukunda kwirukana abantu mugashyiramo abo mushaka, nti none ntimuzatwirukana, bati ntibizabaho.”
Uyu muvugabutumwa usanzwe uzwi ku muyoboro wa Youtube avuga ko Itorero rya ADEPR ryabatangijeho intambara yeruye.
Ati “Bakoze intambara idasanzwe, ni akaga gakomeye kuko ibi ntabwo nigeze mbibona, aka kanya ni akarengane gakomeye.”
Uyu Karosi avuga ko ibi byahanuwe aho abantu baza bakunda impiya n’ibyubahiro birenze ariko badatewe ubwoba n’ibyo bari gukorerwa n’Itorero rya ADEPR.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Migambi Etienne yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo bakimenye ko muri iryo tsinda harimo abantu batari abayoboke ba ADEPR.
Gitifu Migambi yavuze ko Uwihoreye François uzwi nka Karosi yasezeye muri ADEPR ajya gushinga idini rye ariko byamunanira akagaruka kuri urwo rusengero n’abayoboke be.
Ati “Nk’ubuyobozi twavuze ko nibamara kutugezaho ikibazo tubafasha kugicyemura.”
Ntacyo ubuyobozi bukuru bw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda buratangaza kuri aya makimbirane yatumye abakristu bangirwa kwiragiza Imana.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
Niko ADEPR yabaye kuva na kera.Nanjye nayihozemo.Ariko mbonye amatiku yaho,irondabwoko,kurwana bapfa icyacumi,etc…,nayivuyemo.Nyumvira nawe.Ngo “Gitifu Migambi yavuze ko Uwihoreye François uzwi nka Karosi yasezeye muri ADEPR ajya gushinga idini rye ariko byamunanira akagaruka kuri urwo rusengero n’abayoboke be”.Baliya ba Gitwaza na Masasu bahoze ari aba ADEPR.Babonye bifite agafaranga,bashinga amadini yabo.None babaye aba Millionaires.Bible yahindutse igikoresho cyo gushaka ubukire biyita “abakozi b’Imana”.
Gitwaza arazwi na Masasu arazwi, wowe nyuma yo kuva muri ADEPR wakoze iki ngo ukosore amakosa yakozwe? Ngo habamo irondabwoko? Ariko Uzi uburemere bw’ibyo bintu uba uvuze cg ururimi rwawe nugupfa kuruhondagura gusa? Ushatse kuvuga ko ADEPR ari iy’ubwoko runaka?
ADEPR ifite ibibazo byinshi cyane byanze gukemuka. Namenye ubwenge numva urusaku rwibibazo muri ADEPR nanub rwanze gushira, ihora mwitangazamakuru nkaleta. Sha yaranyobeye pe Imana iyitabare nukuri ndayisabiye.
Wowe wiyise Anonymous,ese waba uzi ko ADEPR ushaka kuburanira nayo yatanze umusanzu wo gushinga Radio rutwitsi RTLM yicishije abatutsi muli 1994? Waba se uzi ko abali bayihagarariye bahunze igihugu kubera gutinya gushinjwa amabi bakoze? Ubu bashinze ADEPR yabo muli Belgique.
Nanjye buriya Aba anyumije pe!! ibintu avuga yabisobanura cg nugupfa kuvuga ?
Nukuri ADEPR ikora ibyiza bihuye nuko Tuyoborwa n’Umwuka Wera rero uwo Wiyita Karosi ntadusebereze itorero ryacu ryadukujije kugeza uyumunsi, Umwuka abe hamwe namwe.
Namwe abanyamakuru mushaka inkuru za byacitse n’izikura initima y’abantu gusa mumenye neza ko ntimutihana muzarimbukana n’abandi banyabyaha bose kumunsi w’amateka.
Mubyukuri ntawe nacira urubanza iriko imana idahishwa Ireba imitima izishakira igitamboo Kandi izakora ibiyihesheje icyubahiro ahubwoo nugusabq imana ikaduha imbaraga zukindi gihe??
Ariko Wamugani niba yaragiye yanditse yumva yagaruka gutyooo? ADEPR igira amategeko ayigenga, Iyo umuyoboke ahinduye imyizerere nk’uko mbibona mw’ibaruwa iyo agarutse abanza gusaba Imbabazi, rero tujye tubanza dusesengure nk’abantu bakuru.
Yagombaga gusaba Imbabazi itorero n’abakristo muri rusange, ubundi agatangira procédure bushyashya, kemererwa Cg bakamwangira akaba umukristo usanzwe.
Ahubwo se iyo umuntu uvuye mudini bisaba kwandika??? Njye numva idini umuntu yakaryinjiyemo akanasohoka igihe abishakiye kdi yanagaruka agahabwa karibu kuko munzu yImana ntawe uhezwa.
Aha niho amatorero atandukanira na Kiliziya kbx
Ndabaza uyoboye adepr kuki iritorero rikunze kuza mu itangazamakuru ugereranije nandi?
Ubundi se kuki bumva ko muri adeper honyine ariho bakwiriye gusengera byanze bikunze. niho haba lmana honyine? nabagira inama yo kureba irindi dini. ubwo se basubiyemo ayo masengesho basenga bari gushwana yagera ku Mana?