Andi makuruInkuru Nyamukuru

Kicukiro: Inzego z’umutekano zarashe ukekwaho ubujura

Umugabo w’imyaka 37 yarashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gushaka kuzirwanya afatiwe mu mu bikorwa by’ubujura.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 30 Mutarama 2023, bibera mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Gitaraga, Umudugugu wa Rwintare.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ku isaha ya saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2023, ari bwo uyu mugabo yagiye kwiba mu rugo rw’uwitwa Hakizimana Abdoni w’imyaka 58.

Uyu mugabo usanzwe akomoka mu Karere ka Rubavu, yagiye muri urwo rugo yitwaje umuhoro, agezeyo atemagura urugi rw’igipangu arinjira.

Amakuru avuga ko” Hakizimana  abyumvise yahise asohoka, abona uwo ukekwa kuba afite umuhoro ashaka kumutema undi ariruka arahunga .Yinjira munzu afata Television n’imyenda, nyirurugo avuza induru irondo  riratabara riramufata.”

Amakuru avuga kandi ko uyu mugabo nyuma yo gufatwa hitabajwe abasirikare barindaga umutekano, baramutwara ngo abereke ibindi yari yibye.

Uyu yavugaga ko yabihishe, mu nzira yaje gukuramo umuhoro ashaka gutema umusirikare, ahita amurasa arapfa.

Ubuyobozi ntiburagira icyo buvuga kuri uru rupfu.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button