Inkuru NyamukuruMu cyaro

Kayonza: Umwe yatemeshejwe ishoka undi aterwa icyuma bapfa 5000Frw

Bizimana Theogene wo mu Kagari ka Cyarubare mu Mudugudu wa Rwabarena mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, arakekwaho gutera icyuma umuntu umwe undi akamutemesha ishoka bapfa amafaranga 5000Frw.

Mu Karere ka Kayonza ni mu ibara ritukura

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu zo kuwa kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022, ubwo uyu mugabo usanzwe ucuruza inzoga mu isantere y’uyu Mudugudu yashyamiranaga n’umusore witwa Nsabimana Erneste bapfa ko yanyweraga inzoga mu kabari ke ariko mu kwishyura ntiyagaruzwa amafaranga ye.

Ubwo uyu Nsabimana yasabaga kugaruzwa 4000Frw nyiri akabari  avuze ko atigeze amwishyura maze gushyamirana bitangira ubwo, kugeza ubwo nyiri akabari yateye icyuma uwagaruzaga maze n’umuturage waje gukiza amutera ishoka ku kuguru.

Umwe mu baturage bo muri uwo Mudugudu, asobanura uko byagenze agira ati “Yanywereye hano mu kabari ke, amwishyura  5000Frw  ngo amugarurire. Aramubwira ati njyewe ntabwo nkugarurira, mva imbere. Undi na we aravuga ati ntabwo ngenda utangaruriye. Yasohoye icyuma, arambitse akaboko kuri kontwari (Comptoire) ahita akimujomba kirapfumura. Akimara kukimutera, bahise barwaniramo, arasohoka ariruka, amwirukaho. Mu kugaruka nibwo yahuye na se w’uwo muhungu n’uwari uje gutabara, yikoza mu gikari azana ishoka, agiye kuyimukubita ku mutwe, yagiye ingarame ahita ayimukubita ku kuguru ruseke arayica. Nanjye namwiboneye yari afite urusebe, bahita bamujyana kwa muganga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yahamije aya makuru avuga ko kugeza ubu abakomerekejwe bahise bajyanwa kwa muganga mu gihe undi ukekwa yahise atoroka.

Yagize ati “Urumva yakomerekeje uwo witwa Nsabimana, haza  guhurura uwitwa Florien aje gutabara na we aramutema, ariko twafashe abo bose bahohotewe bajyanywe ku Bitaro bya Rwinkwavu .”

Uyu muyobozi yahumurije abaturage ababwira ko inzego z’ubuyobozi zihari ngo zibafashe bityo ko badakwiye kugira ubwoba kandi ko abaturage bafite imyitwarire mibi bakurikiranwa.

Yagize ati “Ntabwo abantu bakwiye kumva ko byacitse, ni umwe mu bantu igihumbi, rero ntabwo ikibi gikwiye kuganza icyiza. Numva batacika intege, ubuyobozi burahari, ubuyobozi bw’AKagari, Umurenge, turahari ngo duce intege abo bakora ibi ahubwo abakora ibyiza babe ari bo baganza.”

TUYISHIMIRE Raymond/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button