ImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Kayonza: Abanyempano 22 binjiye mu irushanwa rizahemba arenga miliyoni 10-AMAFOTO

Abanyempano 22 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana batoranyirijwe guhagararira Uburasirazuba mu rugendo rwo gushakisha uzegukana irushanwa rya Rise and Shine World Talent Hunt mu Rwanda.

Bamwe mubanyemapano batambutse bavuga ko bafite inyota yo kwerekana icyo bashoboye

Ni ku nshuro ya mbere irushanwa rya Rise and Shine World Talent Hunt ribaye, baritegura bagamije gushaka impano nshya mu kuzamura ibendera ry’umurimo w’Imana binyuze mu kuririmba.

Mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Kayonza aho iki gikorwa cyatangiriye kuva ku wa 08 kugeza ku wa 09 Ukwakira, abanyempano 50 ni bo bari biyandikishije baturutse mu Turere dutandukanye tugize iyi Ntara mu gihe 22 aribo babashije gutambuka.

Ni abanyempano babonetse nyuma y’akazi katoroshye kakozwe n’abagize Akanama Nkemurampaka, nyuma yo gusuzuma ubuhanga mu miririmbire n’imyandikire y’ibihangano byabo.

Abitabiriye iri rushanwa baturutse mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’abo mu cyiciro cy’abantu bafite ubumuga ntibahejwe.

Hagaragaye agashya aho umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yaririmbye Hip Hop ya Yesu ahita abona n’amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Abategura iri rushanwa babwiye UMUSEKE ko batunguwe n’uburyo ababashije gukomeza bafite impano zidasanzwe, ku buryo byatanze icyizere ko irushanwa rizasozwa habonetse abaririmbyi beza batari bazwi mu gihugu.

Gusa bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu kumenyekanisha iki gikorwa binyuze mu kwegera abatuye aho kizabera mbere yo kujyayo, basanze hari benshi bacikanwa n’ayo mahirwe.

Kuri iyi ngingo bati ” Gusa muri rusange biragaragara ko hari abacikanwe kubera ko bose amakuru atabagezeho.”

Ku wa 15-16 Ukwakira 2022 hazaba hatahiwe abo mu Ntara y’Amajyaruguru aho bazahurira mu Karere ka Musanze.

Abinjira mu irushanwa biyandikisha kuri https://jamglobalevents.com/events no ku ifasi iberaho irushanwa, umuntu umwe yishyura 5000 Frw, Abantu babiri kugera kuri batanu 15,000Frw mu gihe abifuza guhatana ari itsinda rirenze abantu batanu bishyura 25,000Frw.

Abafite impano basabwe kwigirira icyizere ndetse no guharanira kuzikoresha mu ivugabutumwa riruhura imitima ya benshi.

Uzegukana Rise and Shine Talent Hub itegurwa na Rise and Shine World Ministry azahembwa miliyoni 10 Frw, uwa kabiri abone miliyoni 3 Frw n’aho uwa gatatu akazahabwa miliyoni 2 Frw.

Usibye batatu ba mbere bazahembwa izo Miliyoni abandi banyempano Icyenda bazagera mu cyiciro cya nyuma bazahabwa ibihembo bitaratangazwa ingano yabyo.

Abagize Akanama Nkemurampaka bahacanye umucyo, nta buriganya bwabayeho
Abarushanwa bahawe nimero maze bagorora umuhogo imbere y’Akanama Nkemurampaka
Iri rushanwa ntirirobanura Itorero, upfa kuba uvuga Yesu nk’Umwami n’umukiza
Byasabye ubuhanga n’ubushishozi mu gutoranya abakomeje
Biteguye guhatana kugera ku rwego rw’igihugu
Kuririmbira Imana bitera ishema, urubyiruko rwasabwe kwitinyuka
Mbere yo kurushanwa babanje kwerekana ko biyandikishije, abatari ku rutonde bishyuraga maze bagahabwa nimero bakoresha mu irushanwa

Abantu batandukanye bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo gushyigikira impano nshya muri Gospel

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button