Imikino

Kavalo na Flavien bari mu gahinda ko kubura umubyeyi

Abakinnyi babiri b’abavandimwe b’ikipe ya Gisagaraga Volleyball Club, Akumuntu Patrick Kavalo na Ndamukunda Flavien bari mu gahinda ko kubura mama ubabyara.

Akumuntu Patrick Kavalo na Ndamukunda Flavien babuze mama ubabyara

Iyi nkuru y’incamugongo ku muryango mugari wa Siporo mu Rwanda, yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023.

Ikipe ya Gisagara VC ibicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yihanganishije aba bakinnyi bombi bayikinira.

Bati “Tubabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umubyeyi w’abavandimwe bacu Akumuntu Patrick Kavalo na Ndamukunda Flavien. Imana imutuze aheza.”

Aba bakinnyi bombi bari mu beza bakina umukino wa Volleyball mu Rwanda, ubu bakinira Gisagara VC.

Akumuntu Patrick Kavalo na mukuru we bari mu gahinda ko kubura umubyeyi

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button