Inkuru NyamukuruUbuzima

Karongi: Impuguke zigiye kubaga kanseri y’ibere n’ubusembwa ku mubiri

Ibitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi ku bufatanye n’abaganga b’inzobere bo mu gihugu cy’Ubudage bagiye kubaga abafite uburwayi burimo kanseri y’ibere n’ubusembwa butandukanye ku mubiri.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kilinda, Dr Byamukama Emmanuel 

Ibitaro bya Kirinda ni ibitaro by’akarere ka Karongi bifitanye imikoranire ya hafi n’abaganga b’inzobere bo mu Budage.

Iki gikorwa kizatangira ku wa 16 kugera ku wa 26 Mutarama 2023 abifuza kwivuza bazagera ku bitaro bya Kirinda guhera tariki ya 15 Mutarama 2023.

Hazabagwa abafite ibiganza bifite ibibazo bitandukanye birimo iby’ingingo, imitsi n’ibindi, kubaga abafite inkovu no guhinamirana biturutse ku bushye, kubaga ibibyimba bigaragara inyuma ku mubiri no kubaga ibibari.

Izi nzobere zifatanyije n’abaganga bo mu bitaro bya Kirinda bazatanga ubuvuzi bwo gukuraho ibice by’umubiri birwaye no kubaga kanseri y’ibere.

Hazabagwa kandi ibisebe bimaze igihe kirekire (imifunzo), ibiromba, hernie, gukosora ubusembwa bwo mu mutwe no mu maso, indwara z’uruhu no guhinamirana kw’amaboko n’amaguru.

Dr Emmanuel Byamukama, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kirinda avuga ko abarwayi bose bazitwaza ubwishingizi basanzwe bakoresha n’urupapuro bahawe n’Ikigo Nderabuzima.

Usibye kuba izi nzobere ziza gutangira serivise mu bitaro bya Kirinda bifite inyungu ku barwayi ndetse n’abaganga kuko babasigira ubumenyi.

Ibitaro bya Kirinda biha serivise abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu karere ka Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button