Inkuru NyamukuruMu cyaroUbuzima

Karongi: Abakoresha mituelle de santé barasaba ko yajya yishyura indorerwamo z’amaso

Bamwe mu baturage bakoresha ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé) bivuriza amaso ku bitaro bya Kilinda biherereye mu Murenge wa Murambi ho mu Karere ka Karongi, barasaba ko ubu bwishingizi bwabafasha kubona indorerwamo mu gihe bazandikiwe na muganga.

Abaturage bishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amaso i Kilinda

Buri wa Gatatu w’icyumweru ku bitaro bya Kilinda hatangwa serivisi zo kubaga amaso, ni mu gihe mu yindi minsi bayapima bakanayavura bisanzwe.

Izi Serivisi zo gupima amaso no kuyavura binakorerwa kandi ku bigo Nderabuzima 6 bikorana n’Ibitaro bya Kilinda.

Aba baturage bavuga ko baruhutse imvune bahuraga nazo bajya kwivuriza i Kabgayi, bamwe baremberaga mu rugo kubera kubura itike. Bashima ko ubu urwaye amaso agana ibitaro bya Kilinda bikamwitaho.

N’ubwo bahabwa serivisi nziza, bagaragaza ko kuba Mituweli itishingira indorerwamo bibagiraho ingaruka mu mibereho yabo, bagasaba ko inzego zibishinzwe zigana ubushishozi iki kibazo.

Uwitwa Mukabagorora Agnes avuga ko ” Mu myaka ishize wazaga hano bakakohereza i Kabgayi.”

Uyu mukecuru w’imyaka 68 yigeze kurwara amaso agera ku rwego rwo kutagira ikintu na kimwe abasha kubona, ubwa mbere ibitaro bya Kilinda byamubaze ijisho ry’ibumoso abasha kubona none n’ubu bamubaze iry’iburyo kandi kuri Mituweli.

Ariko avuga ko hari abahura n’imbogamizi zo kutabona indorerwamo kuko bisaba kuzishyura 100% Mituweli itazishingira.

Yagize ati “Hari abaza hano bakandikirwa indorerwamo z’amaso, bajya kuzigura bakababwira ko ari ukwishyura 100% kuko mituweli itazishyura kandi rwose bamwe baba ari abakene badashobora kuyabona.”

Mukabagorora na bagenzi be basaba ko uwandikiwe indorerwamo z’amaso yafashwa akajya azishyura kuri mituweli kuko hari benshi bazandikirwa babura ayo mafaranga bagaterera iyo, bikabagiraho ingaruka zikomeye.

Basaba kandi ko hakongerwa umubare w’abaganga b’amaso, kugeza ubu Umuyobozi w’ibi bitaro niwe muganga w’inzobere uhoraho (Permanent Consultant Ophthalmologist) bafite n’abamufasha bacye ugereranyije n’abakenewe.

Abaturage bashima ko begerejwe ibitaro bivura indwara z’amaso.

Ndindabahizi Jean Claude ni umuganga umaze imyaka 10 mu buvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kilinda avuga ko mbere y’umwaka wa 2012 abaturage batitabiraga kwivuza amaso kuko nta baganga bari bafite.

Yagize ati “Uwabashaga kuhagera yahitaga yoherezwa i Kabgayi, uwoherejweyo yareba ibyo bizamutwara byose agahitamo kubyihorera, ariyo mpamvu bamwe uburwayi bwagiye bubarenga bagakurizamo n’ubumuga bwo kutabona.”

Ndindabahizi akomeza avuga ko hakiri imbogamizi z’abaturage benshi batarasobanukirwa ibibazo by’indwara z’amaso n’uko zakwirindwa.

Uyu muganga kandi ashimangira ko kuba ubwisungane mu kwivuza butishingira indorerwamo z’amaso bigira ingaruka mbi ku barwayi kuko abenshi nta mikoro ahagije baba bafite.

Ati “Nk’indorerwamo tugira hano iya make ni 5000Frw iya menshi ni 45000Frw. Hari igihe usanga iyo umuturage ahawe adashobora kuyigondera kandi ayikeneye ngo abashe kubona bitewe n’uburwayi bw’amaso afite, agahitamo kuyihorera akagumana uburwayi bwe,..Leta ibishyize kuri Mituweli byarengera benshi kuko zishyurwa na bake mu bazandikiwe.”

Dr Emmanuel Byamukama Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kilinda akaba ari nawe muganga w’amaso w’inzobere mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko ikibazo abaturage bafite cy’uko Ubwisungane mu kwivuza butishingira indorerwamo z’amaso kiri mu nzira zo gucyemuka.

Yagize ati “Ni ikibazo koko, n’abatugana icyo cyifuzo baragitanze, kuko kugeza ubu Mituweli ntirazishingira, ariko ntekereza ko hari ibiganiro biri gukorwa ku buryo mu minsi iri imbere bishobora kuzakunda, kuko ubuyobozi muri rusange ikibazo barakibonye, kandi nk’uko abaturage babivuga bikunze byakemura ikibazo kinini gihari kugeza ubu.”

Avuga ko kuri ibi bitaro hari abaganga batatu gusa bamufasha muri serivisi z’ubuvuzi bw’amaso kikaba ari ikibazo kuko hagomba gukorwa byinshi by’abarenze abo, hakaba hari gukorwa ubuvugizi ngo bongerwe.

Iyi nzobere mu buvuzi bw’amaso itanga inama z’uko abantu badakwiriye gutegereza kuvuza amaso barembye cyane abarengeje imyaka 40 n’abarwaye indwara nka Diyabete, umuvuduko w’amaraso n’izindi.

Dr Byamukama asaba kandi abantu kwirinda gukoresha imiti ya Kinyarwanda mu maso kuko hari ubwo bagana ibitaro amaso yaramaze kwangirika kubavura bikagorana.

Ibitaro bya Kilinda muri rusange biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120 barimo abo mu Karere ka Karongi, Ruhango na Muhanga. Ni ibitaro by’Itorero rya EPR , kuva muri 2012 bitanga serivisi z’ubuvuzi bw’amaso.

Ndindabahizi Jean Claude muganga w’amaso ku bitaro bya Kilinda avuga ko abandikirwa indorerwamo abenshi muri bo bagorwa no kuzishyura 100%
Buri wa gatatu w’icyumweru kuri ibi bitaro haba igikorwa cyo kubaga abafite uburwayi bw’amaso gusa umubre w’abaganga uracyari muto

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button