Inkuru NyamukuruMu cyaro

Kamonyi: Umusore yahanutse ku modaka igenda agwa hasi

Munyengabe Phocas w’imyaka 17 y’amavuko yuriye imodoka yo mu bwoko bwa FUSSO, arahanuka agwa hasi ahita apfa.

Imodoka uriya musore yari yuriye

Iyi mpanuka yishe Munyengabe yabaye saa mbili n’igice z’igitondo ubwo umushoferi wayo yavaga gupakira amabuye mu Mudugudu wa  Kibaya, ayajyana  mu Kagari ka Ruyenzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Pierre avuga ko bahageze basanga uyu musore amaze gupfa.

Ati: “Tumaze iminsi duhangana n’abatwaye amagare bafata ku mudoka zipakiye, tukababwira ko biteza impanuka, ariko bakanga bagakomeza kuzifataho.”

Ndayisaba yavuze ko hari abo izo mpanuka zimaze guhitana.

Yasabye abanyamagare by’umwihariko n’abandi bose bafite iyo ngeso ko bayicikaho bakibuka ko amagara iyo asesetse atayorwa.

Umurambo wa Munyengabe Phocas wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Gitifu Ndayisaba avuga ko uwari utwaye imodoka yagiye kuri Traffic ya Polisi gusobanura uko impanuka yagenze.

Gusa yavuze ko mu makuru babashije kumenya, ari uko umushoferi atigeze amenya ko hari umuntu wafashe ku modoka ye kuko ngo yabimenye ari uko ahanutse.

MUHIZI ELISÉE
UMJSEKE.RW/Kamonyi.

Related Articles

Ibitekerezo 5

  1. bagiye gusuzuma iki?kureba niba yishwe n’ikamyo cg niba yishwe n’urupfu!!!Ariko abasuzumyi nabo barasetsa koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button